AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdul yatowe nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana mu kipe ye

Umunyarwanda Rwatubyaye Abdul ukina nka myugariro mu kipe ya Colorado Springs Switchbacks Football Club yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, yatowe nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana muri iyi kipe muri 2019.

Ni igihembo uyu wahoze akinira amakipe ya APR FC na Rayon Sports yatwaye ahigitse Jordan Schweitzer na Jordan Burt bamuryaga insyataburenge mu majwi.’

Gutora byakorwaga n’abafana ba Colorado Springs bo hirya no hino ku isi, ariko bigakorerwa ku rubuga rw’iyi kipe.

Rwatubyaye yegukanye iki gihembo ari we uri hejuru mu majwi, aho yari afite amanita arenga 89%.

Magingo aya uyu musore ari mu mwaka we wa kabiri muri iyi kioe ibarizwa mu kiciro cya kabiri cya ruhago ya leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma yo kongererwa amasezerano na Colorado Rapids yamutije.

https://twitter.com/SwitchbacksFC/status/1191865172165414913

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger