Imikino

Rwarutabura yasutse amarira nk’umwana asaba kugaruka mu bafana ba Rayon sports(Amafoto)

Nyuma y’iminsi mike umufana ukomeye mu Rwanda ‘Rwarutabura’ yari amaze atangaje ko yateye umugongo ikipe ya Rayon Sports, yongeye kwisubiraho asuka amarira asaba imbabazi  Perezida w’abafana b’iyi kipe Gacinya Denis.

Ibyumweru byari bibaye bibiri abafana barangajwe imbere na Rwarutabura bigumuye ku ikipe ya Rayon Sports batangaza  ko babaye abafana ba AS Kigali. Ndetse bavugaga ko nta gusubira inyuma ahubwo bagiye gukaza umurego bagakora iyo bwabaga kugira ngo iyi kipe itere imbere.

Nyuma y’umukino wa Rayon Sports mu irushanwa ry’igikombe cy’Agaciro Football Championship, uyu mufana wari wagaragaye afana AS Kigali yaje gusaba imbabazi abafana ba Rayon Sports ndetse by’umwihariko n’umuyobozi wabo Denis Gacinya, aza no kuzihabwa.

Rwarutabura yari amaze iminsi atangaje ko yahawe inzu ndetse akaba agiye kujya agenerwa umushahara, yari yashinjije ubuyobozi bwo mu  ikipe ya Rayon Sports kwirata no kudaha agaciro abafana kandi aribo nkingi za mwamba ndetse bakaba umutungo ukomeye w’iyi kipe.

Yari yavuze ko adateze gusubira inyuma kuko ameze nk’umuntu wahinduye idini ndetse agahamya ko umugabo usubiye inyuma aba agiye gupfa. Mu migani myinshi wumvaga we n’abafana barimo Nkundamatch, Papa Baroteli n’abandi, nta gahunda yo gusubira muri Rayon Sports bafite.

Mu minsi mike Rwarutabura amaze muri AS Kigali yabashije gutwarana nayo igikombe cyo kwishimira intsinzi cyari cyateguwe n’akarere ka Rubavu, gusa ntiyahiriwe kuko ku mukino we mu gikombe cya Agaciro AS Kigali yatsinzwe na APR FC Igitego 1-0.

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0, Rwarutabura agarutse muri Rayon Sports akurikira Nkundamatch wari wabitangaje mbere y’uko umukino w’iyi kipe utangira.

Inkuru bijyanye: Indimi ebyiri kuri Nkundamatch uherutse gutangaza ko yabaye umufana wa AS Kigali

Rwarutabura yari yabanje kugaragara yisize amarangi y’ikipe ya AS Kigali
yari ari gufata ifunguro
Nyuma y’uko umukino wa Rayon na Police urangiye uyu mufana yahise ajya kuhagirwa avanwaho amarangi ya AS Kigali yambara ikanzu ya Rayon Sports
Yarize nk’umwana asaba imbabazi
Ikimwaro cyari cyose kuri Rwarutabura wari umeze nk’umwana w’ikirara
Rujugiro usanzwe afana APR FC yari yishimiye igaruka rya Rwarutabura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger