AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RwandAir yaje mu bigo by’indege 10 byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Urutonde rukorwa na Skytrax ikigo gikora ubushakashatsi ku birebana n’indege n’ibibuga byazo , cyashije , Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, ku mwanya wa 10 mu bigo bikora ubwikorezi bwo mu kirere ku Isi byagaragaje impinduka mu mikorere yabyo uyu  mwaka wa 2018.

Uru rutonde ruyobowe na China Southern Airlines, rugaragaraho ibi biri byo kumugabane w’Afurika  aribyo  Air Mauritius na RwandAir ni ukuvuga ko RwandAir ari iyakabiri kuri uyu mugabane,  Iki kigo cya Skytrax  gikora uru rutonde gishingiye ku ku birebana n’impinduka muri serivisi, imiterere y’imbere mu ndege no ku kibuga, ibikorwa bigamije gushimisha abagenzi, ubwiza bw’amafunguro n’isuku mu bwiherero.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri. RwandAir kandi ifite intumbero gukuba kabiri izi ndege ifite.

RwandAir kandi imaze no kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry, RwandAir iherutse kubona uburenganzira bwo gutangiza ingendo i New York ndetse iteganya n’ingendo mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa mu mwaka utaha.

Iki kigo cyo mu bwongereza Skytrax cyanakoze urutonde rwa sosiyete z’indege 100 zihiga izindi ku Isi mu 2018, aho umwanya wa mbere wegukanywe na Singapore Airlines yari yabaye iya kabiri umwaka ushize, ikurikirwa na Qatar Airways. Muri Afurika sosiyete cyangwa ibigo by’indeg biza kuri uru rutonde ni Ethiopian Airlines iri ku mwanya wa 40, South African Airways iri ku wa 45, Air Mauritius yabaye iya 69, Air Seychelles ya 82 na Kenya Airways iri ku wa 85.

Ibigo by’indege byakoze impinduka mu mikorere mu 2018

 

Urutonde rw’ibigo by’indege 10 bihiga ibindi ku Isi

 

1.       China Southern Airlines

 

1. Singapore Airlines

 

2.       Philippine Airlines

 

2. Qatar Airways

 

3.       Fiji Airways

 

3. ANA All Nippon Airways
4.       Ryanair

 

4. Emirates

 

5.       Japan Airlines

 

5. EVA Air

 

 

6.       Air Mauritius

6. Cathay Pacific Airways

 

7.       Malaysia Airlines

 

7. Lufthansa

 

8.       KLM Royal Dutch Airlines

 

8. Hainan Airlines

 

9.       Aeroflot 9. Garuda Indonesia

 

 

10.     RwandAir

 

10. Thai Airways

 

Sosiyete ya RwandAir ikomeje kwiyubaka cyane mu kunoza imikorere yayo n’ingendo zitandukanye hirya no hino ku Isi
Imbere mu ndege ya RwandAir
Skytrax ikigo cy’Abongereza cyakoze urutonde rwa sosiyete z’indege 100 zihiga izindi ku Isi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger