Amakuru ashushyeUbukungu

RwandAir yahagatitse ingendo za yo muri Uganda

Kompanyi y’u Rwanda ikora ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere ya RwandAir yabaye ihagaritse ingendo zijya cyangwa ziva Entebbe muri Uganda kubera umubare munini w’abakomeje kurwara icyorezo cya COVID-19 muri kiriya gihugu.

Itangazo rya RwandAir rivuga ko kubera ubwiyongere bukabije bw’imibare y’abandura COVID-19 muri Uganda, ibaye ihagaritse ingendo zerecyeza yangwa ziva i Entebbe muri Uganda kuva kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamera 2021.

Iri tangazo rikomeza ryisegura ku bantu bashobora kugirwaho ingaruka n’iki cyemezo cyo kuba hasubitswe ingendo zijya cyangwa ziva muri Uganda.

Rivuga ko “Abakiriya bazagirwaho ingaruka n’iki cyemezo bashobora kuzamenyesha iby’urugendo rwabo mbere mu gihe ingendo zaba zisubukuwe kandi nta giciro cy’inyongera kibayeho cyangwa bagasubizwa amafaranga bari bishyuye.”

Imibare y’abandura COVID-19 muri Uganda ikomeje gutumbagira muri iyi minsi ndetse bikaba byaranatumye Guverinoma ya kiriya Gihugu ishyiraho andi mabwiriza akomeye arimo guhagarika ingendo zihuza uturere.

Muri iki gihugu cya Uganda habarwa abantu babarirwa hafi mu bihumbi 57 bamaze gusanganwa ubwandu bwa COVID-19 barimo 1 438 babonetse kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger