AmakuruUrukundo

Rwanda: Umukobwa w’imyaka 22 ari mu rukundo rutangaje n’umusaza umurusha imyaka 54 benshi bari bazi ko ari Se (Amafoto)

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana amafoto n’amashusho agaragaza umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko ari mu rukundo rukomeye n’umusaza umurusha imyaka 54 benshi bababonanaga bagakeka ko ari kimwe na se.

Aba bonye iyi couple hari abagiraga ngo uyu mugabo uwo barikumwe ni umwana we, nyamara aba bombi bemeza ko bakundana ndetse bagahamyako urukundo rwabo rugeze aharyoshye bakaba babana nk’umugore n’umugabo.

Nkurikiyinka David w’imyaka 76 y’amavuko uvugako ari umu pasiteri na Uwimana Claudine w’imyaka 22 y’amavuko mu mashusho yafashwe na Afrimax bemezako urukundo rwabo ari urw’umugore n’umugabo.

David nubwo mu bigaragara akuze, ariko iyo avuga akoresha imvugo z’abato ndetse agahamyako uyu mukobwa amukorera ibikorwa bishimisha umubiri nkibyo yakorerwa n’umusore bari mukigero kimwe.

Claudine avugako akunda uyu mugabo ntakintu nakimwe yamukirikiyeho, ngo barahuye aramukunda ndetse yumvako ariwe uzamubera umugabo w’ubuzima bwe bwose.

Uwimana Claudine avugako mbere yo kubana na David bari bamaze imyaka 4 bakundana, aho bahuriye murusengero yakumva uburyo uyu mugabo yigishamo ijambo ry’Imana agafashwa bituma atangira kumwiyumvamo.

Aba bonye iyi couple hari abagiraga ngo uyu mugabo uwo barikumwe ni umwana we

Uwimana Claudine avugako mbere yo kubana na David bari bamaze imyaka 4 bakundana, yamwambitse impeta

Twitter
WhatsApp
FbMessenger