AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rwanda: Abapolisi 7 n’abasivile 5 batawe muri yombi na (Amafoto)

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 12 barimo abapolisi 7 n’abasivili 5 bakekwaho icyaha cya ruswa. Bakaba barafatiwe mu turere tunyuranye mu bihe bitandukanye.

Polisi ivuga ko aba bakurikiranyweho uburiganya na ruswa mu gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Aba bapolisi barindwi barimo abo ku rwego rwa Ofisiye barimo umwe ufite ipeti rya CIP (Chief Inspector of Police) rigaragazwa n’ikirango cy’inyenyeri eshatu, batatu bafite ipeti rya IP (Inspector of Polisi) rigaragazwa n’ikirango cy’inyenyeri ebyiri ndetse n’undi umwe ufite ipeti riri munsi y’iri ari ryo rya AIP (Assistant Inspector of Police) rigaragazwa n’inyenyeri imwe.

Aba bapolisi kandi barimo babiri bafite ipeti rya Sergeant rikaba irya gatatu mu mapeti y’igipolisi cy’u Rwanda uhereye ku ryo hasi.

Abapolisi bo bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko nta n’ikimenyetso bafatanywe. Ubuyobozi bwa Polisi bwo buvuga ko ayo ari amatakirangoyi.

Ingingo ya 633 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ruswa nk’igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwifashisha umwanya, ububasha cyangwa icyubahiro ufite mu rwego rwa Leta, mu kigo cya Leta cyangwa icyigenga,mu kigo cy’amahanga cyangwa umuryango mpuzamahanga biri mu gihugu, cyangwa ububasha wahawe ku bw’undi murimo uwo ari wo wose, ukabikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko, wiha, uha undi,cyangwa waka indonke cyangwa gukorerwa imirimo mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Ivuga kandi ko ari igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kwigwizaho umutungo udashobora gusobanurira inkomoko yemewe n’amategeko,kwifashisha umuntu ufite umwanya,ububasha cyangwa icyubahiro kugira ngo uhabwe indonke cyangwa ukorerwe imirimo mu buryo butemewe n’amategeko.

Na none iyi ngingo ivuga ko ari gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Ivuga kandi ko ruswa ari gusaba, kwakira cyangwa kwemera kwakira impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororerwa ku bw’uwo murimo cyangwa igikorwa byakozwe byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa undi muntu.

Ingingo ya 634 ivuga ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuicumi z’agaciro k’indonke yatswe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger