AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: Abantu 7 banduye coronavirus, umwe yiyongera kubamaze kuyikira

Kuri uyu wa Gatandatu tatiki ya 25 Mata 2020,abantu barindwi basanganywe Coronavirus mu bipimo 1275 byafashwe kuri uyu munsi, bituma umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda ugera ku 183 mu gihe 88 bamaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo gusuzuma bagasangwa nta bwandu bagifite.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu banduye uko ari 183, barimo ‘barindwi bashya’ mu gihe mu bakize ni 88 barimo ‘umwe mushya’, bose babonetse kuri uyu wa 25 Mata 2020.

Itangazo ryayo rivuga ko ‘ibi bigaragaza ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.’

Kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, nta wari witaba Imana cyangwa ngo ashyirwe mu cyumba cyagenewe indembe.

Minisante ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi boroherwa.

Minisante yakomeje gusaba abafite amakuru kuyatanga kugira ngo abakekwaho Coronavirus bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Yagize iti ‘‘Umuntu wese wanga gutanga amakuru arebana n’abahuye n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahisha ibimenyetso byayo aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.’’

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryerekanye ko abasanganywe Coronavirus bagaragaza ubwiyongere bw’imibare y’abanduye mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana’.

Amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, agena ko ‘Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa bisohoka mu Rwanda’ butari mu bikorwa bigomba guhaharara.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko iki cyiciro cy’abatwara amakamyo kigiye kwitabwaho kurushaho kuko byagaragaye ko gifite ikibazo kandi akazi gikora ko gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa akaba ari ingenzi katahagarara.

Ati “Ibyo twabonye ejo ni uko aba bashoferi bambukiranya imipaka batwaye amakamyo harimo abagaragayeho uburwayi, icyo turi bukore ni ugukomeza ingamba zo gupima abantu baba barahuye na bo cyangwa se no kuguma kwita kuri icyo cyiciro kuko iyo hari icyiciro tubonye gifite ikibazo tucyitaho kurushaho”.

Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kuguma mu rugo, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Umuntu wese ashobora kwipimisha akoresheje telefoni akanda *114# agakurikiza amabwiriza. Ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus asabwa guhamagara telefoni itishyurwa ya 114, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger