AmakuruUtuntu Nutundi

Rwanda: Abagabo babiri babana n’ubumuga bubatse inzu imyaka 12 ubu bararirimba iz’amashimwe

Abagabo babiri bavukana babana n’ubumuga bagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’igikorwa batangiye cyo kubaka inzu yabo kikamara igihe kirekire barwana na cyo ariko ntibacike intege.

Ni nyuma yo gutangira umushinga wo kubaka inzu yabo bakanga gucika intege kugeza igihe ubufasha bwaje kubirangiza none inzu yabo yavuyemo inzu ihebuje. Aba bagabo bavindimwe bitwa Abraham na Eric birabagora gukora ibintu vuba nk’abandi kubera ubumuga ariko banga guhagarika gukorera murugo rwabo.

Mu minsi yashize nibwo havuzwe inkuru y’uburyo aba bagabo bafite ubumuga bwo gutitira umubiri wabo aho bibagora gukora neza ,ariko bakaba bariyemeje kwiyubakira inzu,aho byabatwaye imyaka 12 kugeza ubwo babonye ubufasha.

Magingo aya, Abraham na Eric bafite inzu nziza yo kubamo irimo ibikoresho bigezweho byo murugo. amashusho agaragaza aba bavandimwe bishimye yasangijwe kuri YouTube berekana ibyishimo banabyinira imbere y’inzu yabo nshya, byerekana umunezero mwinshi no gushimira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger