Imyidagaduro

Rwabuze gica hagati ya Hverry na Sano Alyn nyuma yo gupfa indirimbo

 Indirimbo yitwa “Naremewe wowe”  yateje impagarara hagati ya Yverry Rugamba na Sano Alyn umwe avuga ati indirimbo ni iyanjye undi nawe ati ni iyanjye .  

Yverry ni mwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi  mu Rwanda bitewe n’amagambo yuzuyemo imitoma aba ari mu ndirimbo ze zigiye zitandukanye nk’iyitwa ” Nkuko njya mbirota”,”Njye mbona dukundana” n’izindi.

Hverry akunda kuririmba indirimbo zirimo amagambo y’urukundo

“Naremewe wowe” , iyi ni indirimbo iri kugenda ikundwa nabatari bake , iyi ndirimbo rero yateje rwaserera hagati y’abahanzi babiri , Hverry Rugamba na Sano Alyn kuko bose bagiye kuyikora isohoka kabiri none buri umwe aravuga ko iyi ndirimbo ari iye , icyakora umu-Producer utunganya indirimbo , Patric ukorera munzu itunganya umuziki hano mu Rwanda ya Panda music, yatangaje ko iyi ndirimbo ari we wayanditse hanyuma akayiha umuhanzi Hverry kugirango abe ariwe uyiririmba.

Nyuma yo kwandika iyi ndirimbo ngo Patric wo muri Panda music yaje kuyiha Yverry ngo ayiririmbe kuko yumvaga ijwi rya Yverry  ariryo rizajyana  niyo ndirimbo. Nyuma yoguhabwa indirimbo Yverry yaje kuyijyana  kwa Pastor P ngo ayimutunganyirize ntibyakunda maze  naho ntiyahatinda arongera ayinjyana kwa Bobo ngo ayitunganye. Ntabwo Yverry byamuhiriye rero kuko  Patric wari wanditse iyi ndirimbo amaze kubona ko igihangano cye kiri kujarajara yahise ahitamo  kuyiha Sano Alyn  kugirango ayiririmbe.

Sano umuhanzikazi uri kuvuga ko Hverry yamutwariye indirimbo

Uyu mukobwa Sano Alyn nawe yavuzeko iyi ndirimbo  yatunganyirijwe bwa nyuma [ Mastering] muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Manifold Recording studio ni mugihe kandi  amajwi yatunganyirijwe mu Rwanda muri Panda music . Uyu muhanzikazi akaba akomeje gutangazwa nuko  Yverry atanemera ko iy’indirimbo yanditswe na Patric wo muri Panda music akaba avugako yayikoranye na   Bobu, Ikindi kandi ngo  yaje gutangazwa nuko iyi ndirimbo ayisanze hanze kadi nawe yarayikoze.

Mu magambo ye Yverry nawe yavuzeko iy’indirimbo yayikoranye na Bobu ngo ahubwo ni kwakundi ushobora kujya gukoresha indirimbo yawe  muri studio ugasanga hari uwagutanze kuyisohora kandi ari wowe yayikoreye ahubwo hakabaho amakosa yabashinzwe gutunganya indirimbo bashobora guhita bagutangira indirimbo bakayihereza abandi.

Kugeza ubu iyi ndirimbo “Naremewe wowe”   ikomeje gutera urujijo mu bantu hibazwa nyiri iyi ndirimbo kuko kugeza ubu  indirimbo zose zikaba ziri hanze ariko impaka zo zikaba zigica ibintu hagati yaba bahanzi hibazwa uwaba yarakoze iyi ndirimbo bwa mbere.

KAti Alice @teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger