AmakuruUmuco

Rwabigwi wari waravuye mu byo kuba mu bakemurampaka ba Miss Rwanda 2019 yagarutse

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rigiye gushyirwaho akadomo muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 hatorwa umukobwa ugomba gusimbura Miss Iradukunda Lilianne ufite ikamba rya 2018. Mu bakemurampaka harimo amasura mashya.

Abagize akanama nkemurampaka mu birori by’umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda biyongereyemo amasura mashya muri iri rushanwa, Rwabigwi Gilbert wari warikuyemo yagarutsemo.

Abagize akanama nkemurampaka ni Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Jolly Mutesi na James Munyaneza.

Hatunguranye Rwabigwi wongeye gusubira muri aka kanama nkemurampaka, yari yaravuyemo avuga ko afite inshingano zindi nkuko yabitangarije kuri Twitter.

Mbere y’uko umunsi w’ijonjora ry’ibanze rya mbere ugera ku wa 15 Ukuboza 2018, Rwabigwi Gilbert wari usanzwe yifashishwa nk’umukemurampaka mu myaka itatu ishize, yavuze ko atakiri muri izi nshingano.

Icyo gihe yagize ati: “Miss Rwanda yagarutse mu mpera z’iki cyumweru, yagutse kandi ari nziza kurushaho. Namaze kuva mu kanama nkemurampaka, n’ubwo nzakomeza gushyigikira irushanwa kubera impamvu zirimo n’iz’ubuyobozi. Mfite amashyushyu yo kubona umukobwa uzasimbura Miss Rwanda 2018 ndetse akageza iri rushanwa ku rundi rwego.”

Umukobwa ugiye gutorerwa kuba Miss Rwanda 2019 arahita ahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uratorerwa kuba igisonga cya mbere aragenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho uraba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Abakemurampaka
Rwabigwi Gilbert
James Munyaneza
Jolly Mutesi
Carine Rusaro
Francine Uwera Havugimana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger