AmakuruUtuntu Nutundi

“̏Nta myaka ijana’’ Imvugo iri gutuma urubyiruko rubaho nk’abazapfa ejo

Mu gihe imvugo nta myaka ijana ikomeje gukwira muri rubanda, inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ziravuga ko nta gikozwe byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu, kuko urubyiruko barya ibyabo nk’abazapfa ejo bakanga gukora.

Inzobere mu mitekereze zigaragaza ko mu gihe cya COVID-19 abantu benshi aribwo batangiye kwiheba bagatakaza icyizere cy’ejo hazaza. Benshi ngo bagowe no kubona ibyo kurya kubera ko batari barazigamiye ejo hazaza ariko ntibapfuye.

Aha niho inzobere zishigira zigaragaza ko iteka ibihe bikomeye bibaho ndetse bigashira, bagasaba rubanda kwirinda gusesagura nkaho bazapfa ejo.

Avugana na RBA, Prof. Vincent Sezibera, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko imitekerereze n’imyitwarire ya muntu agaragaza benshi bumvise iyi mvugo nabi, ndetse ngo bikomeje gutya byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu kuko abantu barimo kurya ibyaho nk’abazapfa ejo.

Nubwo abakoresha iyi mvugo bavuga ko bayikoresha bagamije kugaragaza ko bihebye, abatumye yamamara bo bavuga ko ari imvugo ya morali itagamije kugumura abantu no gutuma biheba.

Abakoresha iyi mvugo bavuga ko ibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bafite, ndetse bagatanga n’impamvu bashingiraho.

Ku ruhande rw’abakuze nabo bavuga ko iyi mvugo bayumva cyane mu rubyiruko, ariko bakagaragaza ko batewe impungenge nuko igendana n’ibikorwa aho bamwe bihebye cyane abandi bakarya ibyabo nk’abazapfa ejo nta gitekerezo cyo kuzigama.

Locky Kirabiranya umusobanuzi wa filim, ni we wadukanye iyi mvugo ikwira muri rubanda. Aganira na RBA yavuze ko yatekereje iyi mvugo yo gutera abantu morali bagakora vuba aho kubagumura.

Ariko kandi inzobere mu mitekereze zigaragaza ko iyi mvugo nta myaka ijana, ishobora kugira ibisobanuro bibiri.
Kimwe cyo kwihebesha abantu bakumva ko nta gihe bafite, ndetse ko nta mpamvu yo kwivuna ngo bakore, ikindi igahwitura abantu gukora vuba basiganwa n’igihe.

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger