Zuchu yavuze kuby’urukundo rwe na Diamond Platnumz
Zuhura Othman Soud winjiye mu nzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi mu 2020 hashize iminsi uvugwa murukundo na Diamond Platnmuz ufatwa nka boss we .
Zuchu umaze kwamamara cyane mu muziki wa Afurika yagize icyo avuga kuri uru rukundo rwe ba Diamond nyuma yokugaragara bari kumwe inshuro nyinshi basohokanye.
Umwaka ushize wa 2021 mu mpera zawo nibwo haje inkuru y’uko umuhanzi Diamond ari mu rukundo n’umuhanzikazi ubarizwa mu nzu ye itunganya umuziki ya WCB, ari we Zuchu.
Uyu muhanzikazi ubwo yaganiraga na Wasafi Media, yavuze ko ibi byavuzwe ari ibinyoma kuko umwaka wa 2021 wose yamuze nta mukunzi afite kugeza nubu.
Yagize ati “nta mukunzi mfite, mu by’ukuri maze igihe kinini nta mukunzi mfite. Ni nk’umwaka.”
Uyu muhanzikazi w’imyaka 28 yavuze ko kandi nta kimwirukansa mu rukundo aho ategereje umuntu wa nyawe, ngo inkundo zirukankiwemo ntiziramba.
Ibihuha by’uko bakundana byakuze cyane mu minsi ya Noheli ubwo Zuchu na Diamond bari basohokanye maze Diamond agasangiza abantu amashusho bari kumwe.
Nyuma y’ibyo ubwo nyina wa Zuchu yabazwaga uby’umubano wa Diamond n’umukobwa we yavuze ko nta makuru abifiteho.
Nyuma y’uko Diamond Platnmu atandukanye na Tanasha Donna muri Werurwe nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu, uyu muhanzi yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye ariko bose bikaza kugaragara ko atari byo.
Kugeze ubu Diamond we avuga ko afite umukunzi mushya uba hanze ya Tanzania kandi akaba ari umwe wamuguriye inkwto yambara mu mashusho y’indirimbo yitwa “Unachezaaje”