Imyidagaduro

Zodwa Wabantu umenyereweho kubyina atambaye imyenda y’imbere yahawe akato muri Zambia

Umubyinnyi wo muri Afurika y’Epfo, Zodwa Wabantu umenyereweho kubyina atambaye ikariso yirukanywe muri Zambiya igitaraganya aho yagombaga gutaramira mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 11 Werurwe 2018.

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Zodwa Rebecca Libram yamamaye cyane muri Afurika y’Epfo kubera imyitwarire ye idasanzwe akunze kugaragaza kurubyiniro yerekana imyanya y’ibanga ye y’imbere ituma abantu benshi bamumenya ariko bamuziho kubyina yiyambika ubusa.

Zodwa Wabantu uzwi cyane ku bwo kubyina nta kenda k’imbere yambaye ndetse akabyereka ababa baje kumureba, yari yatumiwe muri Zambia mu gitaramo cyo kumurika album y’umwe mu bahanzi bakizamuka muri iki gihugu gusa akigerayo leta yahise imuhambiriza asubizwa iwabo muri Afurika y’Epfo.

Reuters yatangaje ko uyu mukobwa Zodwa Wabantu yahawe akato muri Zambiya mbere y’uko akora icyari kimuzanye mu rwego rwo kugira ngo atica umuco n’indangagaciro z’Igihugu.

Lucky Munakampe, umwe mu bari batumiye Zodwa Wabantu muri Zambia yemereye Reuters ko “Zodwa yahambirijwe”. Yavuze ko yahageze azanye n’indege ya Afurika y’Epfo yageze i Lusaka kuwa Gatandatu saa kumi n’imwe n’iminota 20.

Yirukanwe muri Zambia

Uyu mukobwa akimara guhabwa akato ndetse bakamuha n’amasaha make ashoboka y’uko agomba kuba amaze kuva I Lusaka muri Zambia,hahise hahishurwa ko impamvu nyamukuru itumye yirukanwa ari inama y’Abahanzi yabaye ikemeza ko imibyinire y’uyu mukobwa idahesha ikuzo igihugu cyabo bityo bakaba aribo basabye Leta ko yasubizwa muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukobwa yari ateganyijwe mu bagombaga kubyina mu gitaramo cyateguwe n’ikompanyi yitwa Sunset Sound Production kikabera mu Mujyi wa Lusaka. Akaba yari yatumiwe nk’umubyinnyi wo gufasha umuhanzi ukizamuka kunezeza abafana kurubyiniro.

Ntaterwa isoni no kwambara ubusa mu bantu

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger