Zlatan Ibrahmovic yashyizeho agahigo kakozwe na 2 bonyine mu bagikina ruhago
Rutahizamu Zlatan Ibrahmovic ukinira La Galaxy yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yaraye atsinze igitego cya 500 mu mateka ye aba umukinnyi wa gatatu ugejeje ku mubare w’ibi bitego mu bagikina umupira w’amaguru.
Hari mu mukino w’ishiraniro ikipe ye ya La Galaxy yatsinzwemo 5-3 na Toronto FC.
Muri uyu mukino, Zlatan yatsinzemo igitego 1 cyatumye yiyongera kuri Lionel Messi wa FC Barcelona na Christiano Ronaldo mu bagikina iki gihe bashoboye kugeza ku mubare w’ibi bitego.
Toronto FC ni yo yabanje kuyobora umukino n’ibitego 3-0, mbere y’uko Zlatan atsinda igitego cyahaye ikipe ye ikizere cyo kuba yagaruka mu mukino, n’ubwo iminota isanzwe yarangiye batsinzwe 5-3.
Mu bitego 500 Zlatan amaze kugezaho, 438 muri byo yabitsinze ubwo yakiniraga amakipe yo mu Buholandi, Espagne, Ubutaliyani, Ubufaransa ndetse n’Ubwongereza. Magingo aya, amaze gutsinda ibitego 17 mu mikino 18 ya shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika amaze gukina.
Ibi bitego bisanga 62 yatsindiye ikipe y’igihugu ya Sweden.
Nyuma yo guca aka gahigo, Zlatan yahise ajya kuri Twitter ye yandika umubare 500 wari kumwe n’ifoto ye iherekejwe n’amagambo agira ati”Imana y’ibitego.”