Zlatan Ibrahimovic yatashye ikibumbano cye cyubatswe mu mujyi avukamo
Umunya-Sweden Zlatan Ibrahimovic kuri ubu ukinira ikipe ya La Galaxy muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatashye ikibumbano cye kibumbwe mu muringa cyubatswe mu mujyi avukamo wa Malmo mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Ni ikibumbano cyubatswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Sweden, mu rwego rwo guha icyubahiro uyu mugabo ku kuba ari we watsindiye Sweden ibitego byinshi mu mateka yayo.
Kuri uyu wa kabiri ni bwo iki kibumbano cyamuritswe ku mugaragaro, mu muhango witabiriwe n’imbaga y’abanya-Sweden cyo kimwe na Zlatan wacyubakiwe.
Iki kibumbano gifite uburebure bwa metero z’uburebure zigera kuri eshatu, ndetse n’ibiro bibarirwa muri 500 by’uburemere. Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu myaka ine ishize.
Zlatan yagaragarije abari baje kureba kiriya gishushanyo ko ari iby’agaciro kanini kuba yacyubakiwe.
Ati” Iyo ugeze i New York uhasanga ikibumbano cyo kwibohora, wagera muri Sweden ukahasanga icya Zlatan.”
Zlatan Ibrahimovic yatsindiye ikipe y’igihugu ya Sweden ibitego 62 mu mikino 116 yayikiniye mu marushanwa atandukanye.
Kiriya kibumbano kije kiyongera ku mazina ye yanditswe ku nkuta za stade ya Malmo mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Uyu mugabo w’imyaka 38 y’amavuko amaze gutsinda ibitego birenga 400 mu makipe atandikanye yakiniye, yiganjemo ay’ibihangage nka FC Barcelona, Milan AC, Inter de Milan, PSG na Manchester United.
Yiyongereye ku bindi bihangage byagiye byubakirwa ibibumbano birimo Allan Shearer wacyubakiwe na New Castle, David Beckham ugifite i New York, Alexis Sanchez wacyubakiwe iwabo muri Chile, Cristiano Ronaldo wacyubakiwe ku kibuga cy’indege cy’iwabo muri Portugal na Lionel Messi wacyubakiwe i Buenas Aires mu murwa mukuru wa Argentine.