Zlatan Ibrahimovic yasubiye muri AC Milan abantu bacika ururondogoro
Umunya-Sueden Zlatan Ibrahimovic yasubiye muri AC Milan abantu bavuga byinshi ahanini bitewe n’amagambo ndetse n’ifoto yakoresheje atangaza ko yerekeje muri iyi kipe yo mu Butaliyani.
Ibrahimovic yasinye amazi atandatu akaba yerekeje muri iyi kipe ku buntu, ibi bivuze ko amasezerano ye azamugeza muri Kamena 2020, n’ubwo yamaze gusinya azakora ikizamini cy’ubuzima tariki 02 Mutarama 2020.
Uyu musore w’imyaka 38 wahoze akinira Manchester United yerekeje muri AC Milan nyuma yo gusoza amasezerano yari afite muri LA Galaxy.
Icyatangaje abantu ni ifoto n’amagambo yakoresheje atangaza ko yerekeje muri AC Milan yavuyemo mu 2012 agikumbuwe cyane, yafashe ifoto abakirisitu bakoresha bagaragaza Yezu/Yesu arayihindura ashyiraho umutwe we , kuri iyo foto bigaragara ko yumvanaga imbaraga na satani.
Iyi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati ” Zlatan umwe, satani utandukanye, Zlatan yaje”. Zlatan agiye kujya aba ahanganye na Cristiano ukinira Juventus zose zibarizwa muri Serie A.
Andi magambo yatangaje aragira ati ” Ngarutse mu ikipe nubaha cyane ndetse no mu mujyi wa Milan nkunda cyane, njye n’abakinnyi bagenzi banjye tuzahangana dutange isomo muri iyi sezo, nzakora buri kimwe cyose ngo bibe.”
Ibrahimovic yamaranye na AC Milan imyaka 2 nyuma y’uko Barcelona yari imutijemo mu 2010. Yahise ayifasha gutwara igikombe cya shampiyona mbere y’uko ayisinyira amasezerano. Yayivuyemo ahita yerekeza muri Paris Saint-Germain.