Zlatan ati” Iyo nza kuba naraje muri MLS mu myaka 10 ishize, mba ndi perezida wa USA.”
Zlatan Ibrahmovic ukina mu kipe ya La Galaxy yo muri Major League Soccer, yatunguye abantu avuga ko iyo aza kuba yarageze muri iyi shampiyona mu myaka 10 ishize, yakabaye ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika magingo aya.
Ibi Zlatan yabivuze ashaka kugaragaza akamaro akomeje kugirira ikipe ya La Galaxy kuva yayigeramo muri Werurwe uyu mwaka.
Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yatsinze ibitego 2 harimo n’icyahesheje insinzi ikipe ye ubwo yakinaga umukino we wa mbere muri iyi kipe.
Uretse kuba zwiho kwiyita Intare cyangwa Imana, yaniyemeye ku banyamakuru abagaragariza ukuntu uruhare rwe rukomeje kugira La Galaxy igihangage, dore ko amaze kuyitsindira ibitego 12 mu mikino 15 amaze kuyikinira.
Abajijwe niba abona yarahinduye umupira w’amaguru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Zlatan yagize ati” Sinzi niba narawuhinduye, gusa icy’ingenzi ni uko nkomeza gukora akazi kanjye.”
Yongeyeho ati”Gusa ni abanyamahirwe kuko iyo nza kuba naraje mu myaka 10 ishize, nakabaye ndi perezida uyu munsi!”
Zlatan wavukiye Malmo muri Sweden kuri se w’umunya Bosnia na nyina w’umunya Croatia si ubwambere yibasiye abannya Amerika kuko no mu 2016 yigeze gutangaza abantu ubwo yabazwaga kuri Donald Trump.
Ubwo yaganiraga na CNN mbere gato y’uko Donald Trump aba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yasabwe kuzuza interuro yagiraga iti”Donald Trump ni…” Mu gusubiza, Zlatan yagize ati”Simwitayeho.”
Ni mu gihe kandi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa mbere yatsinzemo ibitego 2 akinira La Galaxy yari ihanganye na LAFC na ho yongeye gutungura abantu.
Ati” Numvaga abafana bavuga ngo’turashaka Zlatan, turashaka Zlatan’. Ku bw’ibyo, nabahaye Zlatan.”
Zlatan yageze muri La Galaxy mu kwa gatatu akubutse muri Manchester Ubited nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye na yo. Iyi Manchester United yayitsindiye ibitego 28 mu mwaka we wa mbere, gusa igice kinini cy’umwaka wa kabiri yakimaze mu mvune yari yaramushegeshe.