Zishobora kubyara amahari hagati ya Vietnam na filime y’uruhererekane izwi nka “Squid Game”
Igice cya kabiri cya filime ‘Squid Game’ cyatumye abanya-Vietnam, bacika ururondogoro nyuma y’amagambo ya bamwe mu bakinnyi b’iyi filime bumvikanamo baganira ku ntambara yamaze imyaka 20 iba muri iki gihugu giherereye ku mugabane wa Aziya.
Iyi ntambara yo muri Vietnam yabaye hagati ya 1955 kugeza mu 1975. Igice cyatumye bamwe mu banya-Vietnam bacika ururondogoro muri ‘Squid Game’, ni icyo umwe mu bakinnyi b’iyi filime witwa Dae-ho yumvikana aganiriza mugenzi we Jung-bae, ku rugendo rwe mu gisirikare.
Jung-bae baba bahuriye muri uyu mukino nawe aba yari yarabaye umusirikare mukuru urwanira mu mazi. Uyu mugabo akumvikana amubwira ati “Umuryango wawe wakohereje kurwanira mu mazi? Wari umwana w’agaciro!”
Dae-ho ahita amusubiza ati “Papa yanyoherejeyo kugira ngo nkomere. Yari umusirikare warwanye mu ntambara ya Vietnam.”
Jung-bae ahita amusubiza ati “So ashobora kuba yari umuntu w’icyubahiro.”
Aya magambo yateje impaka mu baturage b’Abanya-Vietnam, bavuga ko gushimagiza abasirikare b’Abanya-Koreya y’Epfo nk’abantu “b’icyubahiro” kubera uruhare bagize mu ntambara ya Vietnam bidakwiriye.
Bamwe basabye gukumira iyi filime, ndetse no kuyihagarika muri Vietnam.
Ikinyamakuru Vietnam Plus, cyo muri Vietnam, cyatangaje ko ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n’amashusho muri iki gihugu kiri gukurikirana iki kibazo ndetse kikaza gushyira umucyo kuri iki kibazo cyagaragajwe n’abatuye iki gihugu.
Mu kiganiro umwe mu bayobozi bakuru bacyo yagiranye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Turaza gutanga igisubizo ku mugaragaro nyuma yo gusuzuma neza. Niba Squid Game 2 yararenze ku mategeko, turafata ingamba zikwiye zikurikije amategeko.”
Mu ntambara ya Vietnam, Koreya y’Epfo yoherejeyo abasirikare ibihumbi 320 ku busabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu maso y’Abanya-Vietnam, igisirikare cya Koreya y’Epfo gifatwa nk’icyagiye kwivanga mu ntambara yabo y’ubwigenge kandi bitari bikwiriye.
‘Squid Game 2’ siyo filime ya mbere yo muri Koreya y’Epfo iteje impaka muri Vietnam kubera ibyo yavuzwemo ku ntambara ya Vietnam.
Mu 2022, filime ya tvN yitwa “Little Women” yakuwe kuri Netflix Vietnam nyuma yo kuvugwaho guhindura amateka ajyanye n’intambara y’iki gihugu.
N’ubwo amashusho ya filime zo muri Koreya y’Epfo yagiye ateza impaka ku mateka y’iyi ntambara mu bihe byashize, “Little Women” niyo ya mbere yakuwe kuri Netflix nyuma y’icyemezo cyafashwe na guverinoma ya Vietnam.
Kugeza ubu ‘Squid Game 2’’ yatangiye gukurikizwa imijugujugu muri Vietnam mu gihe iri ku isonga mu kurebwa kuri Netflix mu bihugu birenga 90 ku isi yose.