AmakuruUbuzima

Zimwe mu mpamvu zatuma ubira ibyuya byinshi nijoro mu gihe uryamye

Kubira ibyuya byinshi usinziriye bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye; niba ari mu gihe cy’ubushyuhe, ukaba uryamye wambaye imyenda myinshi cg imyenda ishobora gutuma ushyuha cyane, uzatutubikana uzane ibyuya byinshi, ibi ni ibisanzwe.

Kubira ibyuya bidasanzwe, bivugwa igihe imyenda n’ibyo uryamyeho byatose, bidatewe n’uko hashyushye.

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera kubira ibyuya nijoro. Kumenya neza ikibitera bisaba gusuzumwa kwa muganga neza.

Gusa hari zimwe mu ndwara zishobora gutera kubira ibyuya cyane mu gihe usinziriye.

Bimwe mu bishobora gutuma umuntu abira ibyuya byinshi nijoro aryamye:

Kugira ibibazo byo mu misemburo yawe

Kugira ibibazo bitandukanye mu misemburo yawe ni bimwe mu bishobora kugutera kubira ibyuya byinshi cyane mu gihe uryamye nijoro, Kubera ko imisemburo yawe iba idakora neza bigatuma habah ikorwa ry’ibyuya byinshi mu mubiri wawe.

Indwara yo kubira ibyuya bikabije

Indwara yo kubira ibyuya bikabije ni indwara yibasira umubiri w’umuntu maze ikajya ituma habaho gukunda guhora ubira ibyuya byinshi cyane kandi mu byukuri nta mpamvu idasanzwe yaba yabiteye.

Kugira isukari nkeya mu maraso

Kugira isukari nkeya mu maraso ni kimwe mu bintu bituma umuntu akunda kubira ibyuya byinshi nijoro mu gihe aryamye cyane cyane ku bantu barimo gufata imiti y’indwara ya diyabete, kuko iyo miti ya diyabete harimo nka Insulin ituma bagira ikibazo cyo kubura isukari ihagije mu maraso yabo bigatuma babira ibyuya byinshi nijoro igihe baryamye.

Hari imiti imwe itera kubira ibyuya byinshi

Gukoresha imiti imwe n’imwe bishobora gutuma umuntu abira ibyuya byinsho nijoro mu gihe aryamye harimo nko gukunda gukoresha igabanya ubwigunge bukabije (antidepressants), gukoresha imiti igabanya umuriro ndetse inavura umutwe Paracetamol na Buprofen ndetse n’imiti igabanya ibisazi ni bimwe mu bituma umuntu ashobora kubira ibyuya byinshi mu gihe aryamye nijoro asinziriye.

Indwara y’igituntu

Indwara y’igituntu ni kimwe mu bitera umuntu kubira ibyuya byinshi cyane mu gihe aryamye mu masaha ya nijoro, kuko ubwandu bw’igituntu buturuka cyane kuri za bagiteri.

Kanseri

Kubira ibyuya byinshi usinziriye ni kimwe mu bimenyetso biza hakiri kare bya kanseri zimwe na zimwe nka kanseri yibasira ubudahangarwa bw’umubiri.

Gusa ku barwayi ba kanseri bagira n’ibindi bimenyetso biboneka vuba nko gutakaza ibiro cyane ndetse n’umuriro.

Indwara zo mu bwonko

Indwara zo mu bwonko nazo ni zimwe mu bituma umuntu akunda kubira ibyuya cyane nijoro mu gihe aryamye, gusa ntabwo bikunze kugaragara cyane, ariko hari indwara zibasira imikorere myiza y’ubwonko zishobora gutera kubira ibyuya byinshi nijoro uryamye.

Kugera mu gihe cyo gucura (Kurekera kubyara)

Kugera muri cya gihe uba udashobora kongera kubyara, abagore benshi bageze muri ivyo gihe cyo gucura bakunze kugira ibibazo bitandukanye birimo no kubira ibyuya byinshi mu gihe baryamye nijoro kuko haba hari impinduka nyinshi zabaye mu mubiri wabo.

Nubwo tubabwiye zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umuntu abira ibyuya byinshi mu gihe aryamye nijoro, gusa hari n’ibindi byinshi bishobora kugutera kubira ibyuya nijoro, niyo mpamvu mu gihe uramutse ubonye ukunda kubira ibyuya byinshi mu gihe uryamye ukwiriye kujya kwa muganga bakagusuzuma bakamenya ikibazo ufite bakakuvura.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger