Zimbabwe : Perezida Robert Mugabe yagaragaye mu ruhame
Perezida Robert Mugabe nyuma yo kuvugako yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare cya Zimbabwe , akanafungirwa iwe murugo yasohotse ajya imbere yabaturage aho yari yitabiriye ibirori byo gusoza amasomo ya Kaminuza iri i Harare .
Abamubonye, Mugabe ngo yagendaga buhoro buhoro ku mukeka utukura (tapis rouge) usanzwe ukandagiraho abantu bakomeye ku Isi higanjemo abakuru bibihugu , Mugabe yari yambaye imyenda bambara bari mu birori byo gusoza amasomo ndese hacurangwaga indirimbo zo guhumuriza abaturage .
Ibi ni ibintu Mugabe akunze gukora buri mwaka ariko ababyitabiriye bari bake nyuma yaho igisirikare kimufungiye iwe mu rugo.
Abasirikare bakomeye mu gisirikare cya Zimbabwe bari mu biganiro na perezida Robert Mugabe kugirango barebere hamwe uburyo bagarura ituze mu gihugu.
Kuri uyu wa kabiri igisirikare cya Zimbabwe cyari cyatangajeko batafashe ubutegetsi ahubwo ko bari gushaka abadakora neza kandi bakorana na Mugabe.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki yo muri Zimbabwe bavugako Robert Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko agifite icyizere cyo gukomeza kuyobora Zimbabwe.
Mugabe asohotse iwe aho yarafungiwe nyuma yaho ku wa kabiri yafotowe ari mubiganiro na Generale Chiwenga nabandi bagize guverinoma .
Amakuru agera kuri CNN dukesha iyi nkuru avugako ibiganiro bagiranye byemejeko bagomba gushyiraho umukuru w’igihugu nkuko itegekonshinga ribiteganya.
Ibi ariko birasa nibishyira iherezo ku buyobozi bwa Robert Mugabe kuberako Generali Constantino Chiwenga yavuzeko uyu musi ariwo wanyuma wo kuba Mugabe yavuye kubutegetsi, bitaba ibyo akahava kungufu.
Mu gihe uyu musaza yaba avuye kubutegetsi hari amakuru avugako Emmerson Manangagw wahoze ari Visi perezida wa Zimbabwe ariwe wayobora Zimbabwe kuberako akorana bya hafi nigisirikare bivugwako cyafashe ubutegetsi.