AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Zimbabwe: Mugabe arasaba kudakurikiranwa n’inkiko, no kuzapfira mu gihugu cye.

Nyuma yuko Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwwe yeguye ku bushake, ubu arasaba ubutegetsi bushya buri ho ko atakurikiranwa n’inkiko, ndetse agahabwa ubudahangarwa, bityo akazapfira muri Zimbabwe adahungiye i mahanga.

Kugeza ubu muri Zimbabwe, ngo nta muntu uzi ubuzima Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe mu myaka 37 abaye mo, aho aherereye, akazi ateganya gukora nyuma yo kwegura kwe, ariko benshi barahamya ko byanze bikunze hari imperekeza agomba guhabwa nk’umuntu wakoreye igihugu kandi ugeze mu zabukuru.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, Robert Mugabe ngo yaatangaje yuko yifuza kuzapfira mu gihugu akomoka mo cya Zimbabwe, kandi akaba ngo yasabye ko yacungirwa umutekano, ndetse agahabwa ubudahangarwa ntakurikiranwe n’inkiko, bityo ntabe yahungira mu bihugu by’amahanga.

Uko bimeze ubu, nta myigaragambyo iraba isaba ko Mugabe akurikiranwa n’inkiko, usibye abaturage ku wagatatu italiki ya 22 Ugushyingo, bigaragambirije ku rwuri rwa Grace Mugabe(Umugore wa Robert Mugabe) ruherereye i Mazowe mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Harare, basaba ko basubizwa ubutaka bwabo bambuwe.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger