AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Zimbabwe: Leta n’umuryango wa Robert Mugabe bemeje aho azashyingurwa

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe watangaje ko  azashyingurwa mu irimbi ry’intwari mu murwa mukuru Harare, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bari mu biganiro byo kwemeza aho yashyingurwa..

Nk’uko byatangajwe na Leo Mugabe, mwishywa we akaba n’umuvugizi w’umuryango, yavuze ko n’ubwo irimbi ryamaze kumenyekana, italiki yo kuushyinguraho yo ntiramenyekana.

Mbere y’ibyo, ku cyumweru hazaba umuhango kuri iryo rimbi rya leta ryagenewe intwari, ukurikirwe n’undi muhango uzabera mu cyaro cya Kutama aho Robert Mugabe avuka.

Impande zombi – leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe – kugeza kuwa Kane ntizumvikanaga ku hantu uyu wategetse iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37 azashyingurwa.

Taliki ya 6 Nzeri 2019, nibwo Robert Mugabe yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko, apfira mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivurizamo.

Umurambo we ubu uruhukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Rufaro kiri i Harare, aho ukomeje gusezerwaho guhera ejo kuwa Kane.

Nyuma y’urupfu rwe, Perezida Emmerson Mnangagwa yatangaje ko Mugabe ari intwari y’igihugu, avuga ko rero akwiye gushyingurwa mu irimbi ry’intwari.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger