Zimbabwe: Ishyaka Zanu-PF ritsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga amategeko
Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu ZEC mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo yagaragaje ko ishyaka riyobowe na Perezida Emmerson Mnangagwa, ryatsindiye imyanya irenga 109 muri 210 ihatanirwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Iri shyaka riri kubutegetsi bwagateganyo rikomeje kuza imbere mu kugira imyanya myinshi mu Nteko ishinga Amategeko , ibi bikomeje kongera ibyishimo abayoboke biri shyaka hirya no hino batangiye kubyina itsinzi kubera icyizere bafitiye umukandida wabo Emmerson Mnangagwa udashyigikiwe na Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu.
Mu matora y’umukuru w’igihugu Emmerson Mnangagwa wa ZANU-PF ahanganye na Nelson Chamisa wa MDC Alliance
MDC Alliance (Movement of Democratic Change) ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryari riherutse ko ryizeye gutsinda aya matora ubu ryabonye imyanya 41 mu nteko. Mu gitondo, irishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ko habaye kwibwa kw’amajwi muri aya matora kandi ko umukuru wawo Nelson Chamisa ari we babo wari ukwiye itsinzi muri aya matora y’umukuru w’igihugu.
Muri aya matora yabaye muri Zimbabwe imibare igaragaza ko aya matora yitabiriwe n’abagera kuri 70% by’abari bitezwe ko bazatora, kuri uyu wa gatatu nibwo abagize itsinda ry’indorerezi zaturutse ku mugabe w’uburayi n’amerika kugeza ubu ntibaratanga raporo igaragaza uburyo aya matora y’abadepite yagenze muri Zimbabwe, mugihe izindi dorerezi zemeje ko aya matora yabaye mu mucyo na Demokarasi.