AmakuruAmakuru ashushye

Zimbabwe: Harasabwa ko izina rya Mugabe risibwa ku kibuga cy’indege

Abarwaniye ubwigenge bwa  bwa Zimbabwe barasaba ko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’indege cya Zimbabwe kiri mu murwa mukuru Harare gikurwaho izina  rya Robert Mugabe , wahoze ayobora iki gihugu mu gihe cy’imyaka 37.

Umwe mubahagarariye   ishyirirahamwe ry’abarwaniye  ubwigenge bwa Zimbabwe , Victor Matemadanda,  yavuze ko ubu busabe bwabo bazabushikiriza Emmerson Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe ku butegetsi akaza no gutsinda  amatora ya perezida yabaye mu kwezi gushize.

Matemadanda yanongeyeho ko kuri uyu wa gatatu bakora urugendo rwerekeza ku kibuga cy’indege basaba ko iri zina rya mugabe  rikurwa kuri iki kibuga , yagize ati “Izina ririho ubu ryangiza umurage w’intambara yo guharanira ubwigenge kubera ko Mugabe, witiriwe iki kibuga cy’indege, ni umugambanyi… Ikibuga cy’indege ntigishobora kwitirirwa uyu wabaye umugambanyi ku munota wa nyuma.”

Abarwaniye ubwigenge bwa Zimbabwe ni itsinda ry’abantu bafite ijambo rikomeye mu ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF. Muri iki gihugu kandi nyuma yaho Mnangagwa yegukaniye itsinzi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahise  batangaho ikirego bavuga ko bibwe muri aya matora y’umukuru w’igihugu.

Kuri ubu byitezwe ko urukiko rushinzwe kubungabunga ubusugire bw’itegeko-nshinga ruza kuburanisha urubanza kuri iki kirego kuri uyu wa gatatu.

Mu mwaka ushize nibwo iki kibuga cy’indege cyahinduye izina ryacyo rya ‘Harare International Airport’, gihabwa izina rishya rya ‘Robert Gabriel Mugabe International Airport ‘ icyo gihe haburaga  ibyumweru bicye ngo Bwana Mugabe yegure ku mwanya wa perezida nyuma yaho igisirikare gifatiye ubutegetsi.

Iki kibuga cy’indege cyahawe izina rishya mbere yuko Robert Mugabe yegura ku mwanya wa perezida

 

Iki kibuga cyahoranye izina rya ‘Harare International Airport’

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger