Zimbabwe: Hagiye kuba icyunamo cy’iminsi itatu yo kuzirikana Robert Mugabe
Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yitabye Imana ejo kuwa Gatanu taliki ya 6 Nzeri 2019,azize uburwayi nyuma y’igihe yari amaze yitabwaho n’abaganga mu gihugu cya Singapore.
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa wamusimbuye ku butegetsi, yafashe icyemezo cyo kumugira Intwari y’Igihugu, anatangiza icyunamo cy’iminsi itatu ku rwego rw’igihugu.
Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1987 kugeza ahiritswe ku butegetsi n’ingufu za gisirikare mu 2017.
Uretse kuyobora Zimbabwe, Mugabe yayoboye n’ishyaka yabarizwagamo, Zanu-PF ari naryo ryasabye ko agirwa Intwari y’igihugu.
Mugabe yashimiwe gufasha abirabura benshi kubona uburezi n’ubuvuzi ariko nyuma yaje gukoresha imbaraga ku bo bari bahanganye muri Politiki biza kugira ingaruka ku bukungu bwa Zimbabwe.
Emmerson Mnangagwa wari wungirije Mugabe akaza kuba Perezida, asingiza Mugabe kuva hatangazwa amakuru y’urupfu rwe.
Mnangagwa yavuze ko Mugabe wabaye Umuyobozi wa Zanu –PF “agizwe Intwari y’Igihugu kuko abikwiye”.
Nta gihe cyo gushyingura Mugabe cyari cyatangazwa gusa abayobozi bari muri Singapore aho yaguye bari gukorana na Ambasade ya Zimbabwe ku bijyanye no gucyura umurambo.