Zimbabwe: Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuba perezida wa Repubulika
Kuri iki cyumweru, Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuba umukuru w’igihugu cya Zimbabwe nyuma y’umunsi umwe Nelson Chamisa bari bahanganye mu matora atangaje ko agitsimbaraye ku bitekerezo by’uko aya matora yagaragayemo ubujura bw’amajwi.
Umuhango w’irahira rya Perezida Mnangagwa wabereye kuri Stade y’igihugu cya Zimbabwe iherereye i Harare mu murwa mukuru, ahari hateraniye imbaga y’abanya Zimbabwe bari baje kuwukurikirana.
Ni umuhango wanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo batandukanye.
Uyu muhango uje ukurikira icyemezo urukiko rukuru rwa Zimbabwe rwatangaje ku wa gatanu w’iki cyumweru cy’uko Emmerson Mnangagwa ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Ku rundi ruhande n’ubwo Perezida Mnangagwa yarahijwe, Nelson Chamisa wo mu ishyaka rya MDC ritavuga n’ubutegetsi bwa Zimbabwe akomeje gushimangira ko Mnangagwa bari bahanganye atigeze atsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi.
Perezida Emmerson Mnangagwa yahamagariye abaturage ba Zimbabwe kurangwa n’ubumwe, nyuma y’imyigarambyo yabaye mu minsi yashize ikanagwamo ubuzima bw’abaturage.
Mnangagwa warahiriye kuyobora Zimbabwe, ni na we watangije igikorwa cyo kuvana ku butegetsi umukambwe Robert Gabriel Mugabe wari ubumazeho imyaka 36, igikorwa cyabaye mu Ugushyingo kwa 2017.