Zimbabwe: Abasigaranye amano yose wababara kubera amafaranga arikwishyurwa ku ino rimwe
Mu gihugu cya Zimbabwe kuri ubu ikigezweho ni ukugurisha amano yo ku birenge yaba rimwe cyangwa menshi biterwa n’ubukene ufite n’umubare w’amafaranga ukeneye mu buzima bwawe kuko muri iki gihugu ino rimwe ryo ku kaguru riri kugurwa amadorali ibihumbi 20 angana na Miliyoni 20 y’amanyarwanda.
Nyuma yo kumva iyi nkuru ishyushye muri iki gihugu abasigaranye amano yuzuye ni mbarwa kubera aya mafaranga menshi bari guhabwa ku ino rimwe.
Benshi babyakiriye neza ariko ntihabura n’abandi bakomeza kugira impungenge z’iri shoramari rigeze mu gucuruza ibice by’umubiri w’umuntu ariko benshi biganjemo urubyiruko rudafite akazi ni bo bitabiriye iki gikorwa mu ba mbere.
Leta y’iki gihugu ntabwo iragira icyo itangaza kuri ibi bikorwa ngo ivuge niba koko ibishigikiye cyangwa se itabishyigikiye.
Muri iki gihe hasigaye havumburwa ishoramari ridasanzwe ku buryo bamwe muri barubanda rugufi barebye nabi, bazashiduka ibice byo ku miri yabo barabimariye ku isoko.