AmakuruPolitiki

Zimbabwe: Abaganga basaga 15 000 birukanwe mu kazi

Mu gihugu cya Zimbabwe  abaganga 15 000 birukanwe mu kazi kubera kureka gukora igihe kinagana n’ukwezi bakajya kwigaragabya bashaka ko bangererwa umushahara bahebwa n’ibindi bikoresho bakenera mu kazi.

Guverinoma ya Zimbabwe yahisemo kwirukana aba  baganga yuma yaho Leta yari imaze kumva icyifuzo cyabo cyo kongerera umushahara ababwa, yemera gushyira amafaranga $17 114 446 kuri konti ya Ministeri y’Ubuzima no kurengera abana, aya mafaranga akaba agenewe kwishyurwa abaganga baribigaragambije.

Minisiteri y’Ubuzima muri iki ngihugu ivuga ko yari amaze kwakira $17 114 446 ndetse miliyoni 4 000 000 z’amadolari zari zamaze gushyirwa kuri konti z’abaganga bigaragambyaga,  gusa nyuma ariko biza  byagaragaraye ko batahise basubira ku kazi, ibintu guvernoma ya Zimbabwe itishimiye nagato.

Mu itangazo ryasohotse  ku wa Kabiri, Visi Perezida wa Zimbabwe, Rtd General Constantino Chiwenga, yavuze ko ibi aba baganga bigira byose byihishwe inyuma n’impamvu za Politike.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze ko Guverinoma yagerageje gukora  ibisabwa ngo yubahirize  ibyo abo baganga bifuzaga  gusa aba baganga nabo ntibubahirije ibyo Guverimo ibasaba harimo umushahara bifuzaga nsdetse no no gutanga ibikoresho bikenerwa mu mavuriro.

Leta ivuga ko aba bagaganga  birengagije inama nyinshi zabaye hagati ya Guverinoma n’ ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuvuzi n’ihuriro ry’abaforomo muri Zimbabwe (ZINA), inama zri zigamije guhosha imyigaragambyo  bakoraga.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa wagiye ku buyobozi asimbuye Robert Mugabe akomeje kugenda ahura n’ibibazo bitandukanye ahanini bituruka ku kibazo cy’ubukungu iki gihugu kimaranye imyaka myinshi.

Abaganga basaga 15 000 banze gusubira mu kazi aha bari mu myigaragambyo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger