AmakuruImyidagaduro

Zari yandagaje Diamond agitangaza ko agiye kugoboka abagizweho ingaruka na COVID-19

Zarinah Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kwibasira uyu wahoze ari umugabo we amwibutsa ko atakagombye gufasha abantu bagizweho ingaruka na COVID-19 kwishyura ubukode bw’inzu kandi nyamara atazi niba abana be babona ibyo kurya.

Uyu munya-Tanzania uzwiho kuba amaze kubyarana n’abagore benshi batandukanye kandi b’ibyamamare muri aka karere k’iburassirazuba, Diamond Platnumz, Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko azishyurira imiryango 500 ubukode bw’inzu mu gihe kingana n’amezi atatu.

Yagize ati”Nubwo nanjye ndi mu bahuye n’ingaruka za Koronavirusi gusa muri duke mfite niyemeje gufasha nibura imiryango 500 kwishyura ubukode mu gihe cy’amezi atatu.”

Yakomeje avuga ko guhera ku wa mbere azatangaza uko ubu bufasha buzagera ku bo bukwiriye.

Ati “Mu guhangana na COVID-19 nizeye gusangira namwe ibyiza n’ibibi. Guhera kuwa mbere nzatangaza uko iyi miryngo 500 izakira amafaranga y’ubukode”

Nyuma yongeyeho amagambo agira ati ” Ibibazo byanyu ni ibyanjye.”

Zari akimara kumva cyangwa se kubona ibyo uwahoze ari umugabo we agiye gukora, nawe yagiye kuri Instagram maze ashyiraho ubutumwa bwumvikanisha ko Diamond ari gufasha rubanda kandi nyamara atita ku bana yabyaye atanazi niba babona ibyo kurya n’ibindi bitandukanye umuntu aba akeneye.

Yagize ati ” …… ariko ntabwo icyo abana bawe barya, cyangwa aho baryama, niba amafaranga y’ishuri n’ubwishingizi bwo kwivuza byarishyuwe. Ntabwo wanezeza isi igihe abawe batishimye cyangwa se utabitaho, uri gucuruza ibinyoma…”

Zari yatandukanye na Diamond Platnumz amushinja kumuca inyuma, hashize igihe gito yashakanye na Tanasha Donna Oketch babyarana umwana ariko na bwo batandukana umwana akiri uruhinja , nanone yashinje Diamond kumuca inyuma no kumusuzugurira mu ruhame.

Muri iyi minsi Tanasha ari kwicuza kuba hyaranze kumva inama yagiriwe na Zari maze akajya kubana na Diamond kandi atari uwo kwizerwa.

Zari n’ubwo avuga ko Diamond atita ku bana yabyaye, ntiyigeze avuga niba ari abo babyaranye yavugaga dore ko bafitanye abana babiri cyangwa se ari abo yabyaranye n’abandi bagore, ntiyigeze agaragaza abo yavugaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger