Zari Hassan yambuwe akazi yari yarahawe n’umuherwe Bryan White
Zari yirukanwe ku kazi yari yarahawe n’umuherwe Bryan White,akazi yari afite ko kuba Ambasaderi wa Bryan White Foundation, umuryango wamenyekanye mu bikorwa byo gufasha abakene n’abatishoboye.
Zari yari yagizwe Ambasaderi w’umuryango we ufasha mu mwaka ushize ndetse yagiye yitabira ibikorwa wagize muri Arua no gutaha ibiro bishya byawo muri ako karere. Yasuye ibitaro bari kumwe, yifatanya na wo mu bikorwa by’urukundo n’ibindi byo guteza imbere urubyiruko.
Umuherwe Bryan Kirumira wirukanye Zari mu muryango we amaze kumenyerwa mu bikorwa byo gufasha, uyu muherwe yemeje ko yafashe umwanzuro wo gusezerera Zari ku nshingano ze biturutse ku buhemu no kutizerera mu muryango we yari yaramuhayemo akazi.
Chimp Reports yanditse ko Bryan White yavuze ko yari amaze igihe kirekire yihanganira Zari kugeza ubwo yumva atakibibashije na gato biturutse ku buryo ngo uyu mugore yirengagije amasezerano yabo akemera kwakira akazi ko kuba Ambasaderi w’Ubukerarugendo bwa Uganda.
Zari ukunze kwiyita The Boss Lady yari aherutse guhabwa ko kwamamaza ubukerarugendo bwa Uganda, ibintu bitakiriwe neza n’abanya-Uganda bavuga ko yerekana imyambara aba yambaye n’imodoka nziza aba yagiyemo aho kumurika ibukera rugendo bwa Uganda.