AmakuruImyidagaduroUrukundo

Zari Hassan mu burakari bwinshi yasubije Diamond Platnumz wamushinje kumuca inyuma

Zari Hassan yatereranye amagambo na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo banabyaranye abana babiri nyuma yo gutangaza ko yamucaga inyuma akaryamana na Mr P wahoze muri P-Square ndetse n’uwari ushinzwe kumukoresha imyitozo ngororamubiri.

Zari w’abana batanu nyuma y’iki kiganiro cya Diamond Platnumz yahaye Radiyo ya Wasafi, uyu mugore nawe yifashe mashusho anashyira hanze ubutumwa yibasira uyu mugabo bafitanye abana babiri (Nillan Dangote na Tifah Dangote) avuga ko yirengagije inshingano za kibyeyi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, Zari Hassan yahakanye ko atigeze aca inyuma Diamond yise ‘igicucu’. Yavuze ko Diamond yifashishije Wasafi FM agamije kwanduza izina rye. Ahamya ko atigeze ajya mu rukundo na Peter Okoye ndetse n’umutoza wamufashaga gukora siporo.  

Yabwiye abamukurikira kuri instagram ko badakwiye kwemera ibyo Diamond avuga kuko ari umugabo wihakanye amaraso ye (umwana yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto). Yamusabye kumwubaha kandi akajya kure y’ubuzima bwe kuko we n’abana be bameze neza.

 “Ntuzizere umugabo wanze amaraso ye inshuro nyinshi, mvuze amaraso ye, ni ukuhe kuri kundi kwava mu kanwa ke? Nzemera ntange ubugingo bw’abana banjye niba narigeze na rimwe nguca inyuma. Gumana amakosa yawe uyifashishe mu gukura no guhinduka umugabo nyawe. Ushobora kwisubiraho ugahinduka.”

.

Ati “Ntabwo ugishaka kubona abana bawe cyangwa se ngo ubavugishe. Ndibuka naguhaye nimero z’umuhungu ubaba hafi kugira ngo igihe icyo aricyo cyose uzumva wifuza kuvugisha abana bizakorohere ariko ntabwo wigeze ubikora.”

Uyu mugore yavuze ko n’ubwo Diamond atangaza ibi byose yirengagije ko ‘buri gihe yabaga ari kumwe n’abakobwa mu gitanda mu nzu ya Zari

 “Urabizi neza ko buri gihe wabaga uri kumwe n’abakobwa muryamanye mu gitanda cyanje nako cyacu….Mu nzu niyubakiye none urajya kuri Radio ugamije kunsebya. Urazi n’ikindi Mama yampaye uburere bwiza. Ariko ndagusaba udakanda ku mbarutso kuko ndamutse ntangiye kuvuga kuri wowe, ntiwabona aho wihisha.”

“Kumfukamira muri Afurika y’Epfo byari iby’iki? Gusaba imbabazi ahantu hose, kuri za radiyo n’ahandi wari wabaye umunyarwenya? Ntunyandurize ubuzima muvandi. Byararangiye kera wowe emera ntukigezweho mu mujyi. Nyubaha nkurerera abana kandi neza.”

Zari yarahiye arirenga, avuga ko niba ‘yaraciye inyuma Diamond abana be bapfe’. Yanavuze ko atigeze abuza Diamond guhura n’abana be ahubwo ko yasabye umwunganizi mu mategeko wa Diamond guhura n’uwe kugira ngo babiganireho.

Yavuze ko Diamond aheruka kubona abana be amaso ku maso mu Ukwakira 2018 kandi ko adashobora kubamwoherereza batabiganiriyeho. Diamond ngo yagiye ahamagarwa kenshi abana bakamejeje bashaka kuvugana na se ariko undi ntafate telefoni ye.

“Njya nibuka baguhamagaye kenshi ntiwabitaba ndetse bakoherereza ubutumwa bugufi bakubwira ko Tiffah ari kurira avuga ko agushaka ntiwabusubiza ndetse urabakumira [block] ku buryo batakuvugisha.”

Twabibutsa ko Zari yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu Diamond yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.Bombi babyaranye abana babiri Latiffah Dangote w’imyaka 3 na Prince Nillan w’imyaka 2.

Uyu mugore yagereranyije Diamond Platnumz na Tanasha nk’injiji ebyiri, avuga ukuntu ubu uyu mugabo yifatira uyu mukobwa amubwira ukuntu yari yaragendesheje agashaka nabi , Diamond we avuga ko Zari yagize ishyari ry’ukuko afite urukundo rushya kandi rufite intego n’umunyakenyakazi witwa Tanasha Donna Oketch.

Diamond yiswe ‘igicucu n’umubyeyi gito’….amaze igihe atabona abana be.
Diamond Platnumz ngo yigeze kwandikirwa ubutumwa bamubwira ko umukobwa we ari kurira avuga ko amushaka Diamond akanga kubyumva
Zari yabwiye abamukurikira kuri instagram ko badakwiye kwemera ibyo Diamond avuga kuko ari umugabo wihakanye amaraso ye
Zari yari aherutse kuvuga ko ari kwitegura ubukwe n’umukunzi we mushya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger