AmakuruPolitiki

Zahinduye imirishyo kuri Dr. Nsabimana Aimable wavuzweho kwishyura Miliyoni ku meza atarenza 30.000Frw

Dr Nsabimana Aimable wari umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’Ubumenyingiro (RP), yirukanywe kurizi nshingano kubera amakosa akomeye n’imyitwarire idahwitse.

Byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023.

Ntabwo imyitwarire idahwitse Nsabimana yazize yigeze ishyirwa mu itangazo.

Iri shuri yari abereye umwe mu bayobozi, Raporo y’Umugenzi w’Imari ya Leta ya 2020/2021 yagaragaje ko harimo ibibazo bitandukanye by’imicungire y’umutungo, nk’aho ryaguze imashini zidoda zigenewe Nyabihu TVET ku giciro gihanitse ugereranyije n’igisanzwe ku isoko.

Iyo izi mashini zigurwa ku giciro gisanwe, iri shuri ryari kuzigama agera kuri miliyoni 57,6 Frw; byiyongeraho ko hari n’ibindi bikoresho byagiye bigurwa ariko bifite ubuziranenge buciriritse ugereranyije n’agaciro k’amafaranga yabitanzweho.

Havuzwe kandi ku mushinga wo kubaka ishuri ry’ubukerarugendo n’amahoteli (Hospitality Management Institute- Kigali) wongeye gutungwa urutoki, bitewe n’ubukererwe bwagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Ni ishuri ryashyikirijwe Rwanda Polytechnic rivuye muri WDA muri Gicurasi 2021. Ku ikubitiro byari biteganyijwe ko rizatangira gukora mu 2016.

Muri Mata 2022, imirimo y’ubwubatsi yari igikomeje ndetse leta yari imaze kuritangaho miliyari 3,1 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ibikoresho byagombaga kwifashishwa byaguzwe miliyoni 790, 1 Frw byari bibitswe mu gihe cy’amezi 15 bidakoreshwa aho hari impungenge z’uko bishobora kwangirika.

Andi makuru avuga ko Dr. Nsabimana Aimable ashinjwa kuba ari we waguze intebe z’abanyeshuri, buri imwe akayigura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni kandi zifite agaciro k’ibihumbi bitarenze 50 Frw.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger