Zabyaye amahari: Ukraine yarashe urufaya rw’ibisasu mu gace ka Russia intambara irushaho kuba umuriro
Intambara hagati ya Russia na Ukraine ikomeje kurudhaho kuburw ubukana nyuma yaho ingabo za Ukraine zarashe urufaya rw’ibisasu mu gace ka Crimea gafatwa nk’ubutaka bwa Russia, kotsanya umuriro byingerwa imbaraga hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibi bisasu byarashwe mu masaha ya saa cyenda zo mu gitondo cyo kuwa 10 Kanama 2022, ubwo Ingabo za Ukraine zarasaga ibisasu bigera kuri 12 mu gace ka Crimea kigaruriwe n’u Burusiya mu mwaka wa 2014 ikambuye Ukraine.
Biravugwa ko umuntu umwe ari we waguye muri ibi bitero mu gihe abandi bagera ku munani bakomeretse nk’uko Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byabitangaje.
Umujyanama wa Perezida Zelensky, Mykhailo Podolyak yahise atangaza ko Ukraine atari yo yarashe ibyo bisasu, ko ahubwo ubushobozi bucye n’ubunyamwuga bucye bw’Ingabo z’u Burusiya, ari byo byatumye aka gace karaswaho ibyo bisasu, ashaka kugaragaza ko aribwo bwabirashe ku bushake bugamije kwigarurira Cremea burundu.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko ibyo ari ibinyoma by’ubutegetsi bwa Ukraine, kuko ibyo bisasu byarashwe n’Indege z’intambara za Ukraine nyuma yo kubanza kuzenguruka ikirere cya Crimea zisuka ibisasu ku birindiro by’ingabo z’u Burusiya biri hafi y’ikibuga cy’Indege muri Crimea.
Nyuma y’Amasaha macye ibyo bisasu birashwe, Perezida Zelensky yavuze ko ibitero bya Ukraine byatangiranye n’Intara ya Crimea ndetse ko bigomba kurangirana n’ibohorwa ryayo.
Yagize ati “Crimea ni iya Ukraine kandi ntituzigera tuyirekera u Burusiya. Ibohorwa rya Crimea ni ryo rizarangiza iyi ntambara. Ntituzayireka.”
Mu kwezi gushije, Dmitry Medvedev, wahoze ari Perezida w’u Burusiya ubu akaba ari umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe umutekano w’Igihugu, yari yatangaje ko umunsi w’imperuka uzaba wegereje mu gihe Ukraine yatera Crimea bitewe n’uko aka gace kahoze ari akabwo ndetse ko nyuma yo kukisubiza mu 2014 ubu gafatwa nk’ubutaka bw’u Burusiya.
Nyuma y’ibi bisasu, u Burusiya bwahise butangaza ko bugiye gukora ikintu gikomeye muri Ukraine ndetse ko ubu bugiye gukora ibisasu kirimbuzi kuruta uko bwabikoze mu myaka yashize bugahita bunahagarika amasezerano yitwa New Start Treaty yo mu 2010 agamije guhagarika icurwa ry’intwaro kirimbuzi hagati ya USA n’u Burusiya.
Mu minsi ishize Perezida Vladimir Putin yari yatangaje ko Ukraine nihirahira kurasa kuri Crimea bizafatwa nk’igitero gishojwe ku Gihugu cye ndetse ko u Burusiya buzasubizanya imbaraga zikomeye mu gihe Ukraine yahirahira kuhagaba igitero.