Yvonne Chaka Chaka yavuguruje amakuru yatangajwe na Polisi ya Uganda ku iyirukanwa rye
Umuhanzi Yvonne Chaka Chaka wo muri Afurika y’Epfo wamamaye mu gihe cya mbere, yavuguruje amakuru yatangajwe na polisi ya Uganda ku ihambirizwa rye, yirukanwa ku butaka bwa Uganda.
Ubwo uyu muhanzi yari muri Uganda,yirukanwe na polisi ya Uganda ifitanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, bamushinja kuba yarinjiye mu gihugu akoresheje ibyangombwa by’inzira bitemewe (Mpimbano).
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda Fred Enanga yatangaje ko bizeye neza ko umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka, azasubira muri Uganda mu gihe azaba yakoresheje ibyangombwa byemewe.
Uyu muhanzi akimara kubona ubu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Twitter, yahise ahakana ibyo kwirukanwa muri iki gihugu kubera impamvu y’ibyangombwa bitemewe.
Yagize ati” Ibyo utangaje byose ibiribyo ni uko nirukanwe na polisi muri Uganda, naho ubundi ibisigaye byose ni ibinyoma, ibyo muvuga byo kuba narakoresheje ibyangombwa mpimbano ni inkuru nshya kuri njye kuko mbere yo kuza byabanje gusuzumirwa ku kibuga cy’indege”.
Yakomeje avuga ko umbwo yasomaga ibyatangajwe na polisi ya Uganda, yabuze icyo akora hagati yo guseka no kurira, gusa yasabye ko bahagarika kubesha rubanda.
Yvonne Chaka Chaka yatangaje ko nyuma yo kwirikanwa byari byateye ubwoba besnhi mu bakunzi be ndetse n’umuryango we, ariko yemeje ko ntakibazo afite.
Uyu muhanzi wakanyujijeho mu ndirimbo zitandukanye zirimo Umqombothi,I am in love with A DJ,Kana Uchema n’izindi nyinshi,bivugwa ko yageze muri Uganda kubera ubutumire bw’umwe mu bami b’aho yari bucurangire mu ijoro rishyira iya 01, Mutarama, 2020.
Yaherekejwe agezwa ku kibuga cy’indege kiri Entebbe yurira indege yihuse arataha.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga avuga ko impapuro zo gusaba Yvonne Chaka Chaka kuzinga ibye agataha yazibonye hakiri kare, bityo ko atatunguwe cyane.
Chaka-Chaka yari buririmbe mu gitaramo kiswe Enkuuka Y’Omwaka( impera y’umwaka) cyari bubere i Kampala kikitabirwa n’umwe mu bami bo muri Uganda .
Hari abemeza ko kwirukanwa ku butaka bwa Uganda byategetswe na Perezida Museveni kuko ngo muri iyi minsi hari amakuru afite y’uko Yvonne Chaka-Chaka afitanye umubano wa Politiki na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu bakunzi b’umuziki.