AmakuruImyidagaduro

Yvonne Chaka Chaka witegura kuza mu Rwanda yageze muri Tanzania

Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka ari mu gihugu cya Tanzania aho yagiye mu bikorwa bitandukanye ndetse no  guhura na Ali Kiba mu rwego rwo kurangiza umushinga w’indirimbo yabo  iri mugiswayile batangiye gukora mu mpera za 2016.

Chaka Chaka aganira na Clouds FM yavuzeko we na Ali Kiba  bakoze indirimbo nziza  igiye kumera nka “Mkomboti” ariko bakayikora mu rurimi rw’Igiswayile bakaba barayise  “Akili ya Mama”.

Yagize ati “Njye na Ali twanditse indirimbo turi kumwe, twayanditse mu Giswayile kuko Ali bimworohera cyane kuririmba mu giswayile ,yananyigishije amwe  mu magambo y’Igiswayile, iyi ndirimbo igamije guha icyubahiro abagore , Ali aririmba neza indirimbo nkizi byakarusho noneho nanjye ndi umugore w’umuyafurika”

Yvonne Chaka Chaka yatunguye abantu ubwo yari mukiganiro n’itangazamakuru avuga ko Mwalimu Julius Nyerere ari umuntu yubaha cyane ndetse ari umuntu umubera icyitegererezo maze  ahita anarimba indirimbo iri mugiswayile ashima uyu Baba wa taifa nk’uko abanyatanzaniya bakunze kubivuga.

Uyu muhanzikazi ukomeye ku rwego rw’Afurika ndetse no ku Isi ari muri Tanzania  mu bindi bikorwa bitandukaye afite muri iki gihugu. Twabibitsa ko uyu muhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo ategrerejwe na hano mu Rwanda aho azaba aje mu gitaramo yatumiwemo na KNC , aho biteganyijwe ko  kizaba ku italiki ya 27 Nyakanga 2018, muri Kigali Exhibition and Conference Village (KCEV) .

Ali Kiba ubwo yongeraga guhura na Yvonne Chaka Chaka
Yvone Chaka Chaka ari kumwe n’abamutumiye kuza muri Tanzania
Ali Kiba na Yvonne Chaka Chaka mu mpera za 2016 bari gutunganya indirimbo yabo bagiye gushyira hanze vuba aha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger