AmakuruAmakuru ashushye

Yvonne Chaka Chaka ngo inshuro yagiye aza mu Rwanda yagiye abona hari n’abasore beza

Uyu muhanzikazi Chaka Chaka uheruka mu Rwanda umwaka ushize mu nama y’ubuyobozi ya Global Fund ubu yaje mu Rwanda kwitabira igitaramo “Legends Alive “yatumiwemo na KNC ,mu kiganiro yagiranye  n’itangazamakuru, yatangaje ko akunda u Rwanda n’abaturage barwo.

Uyu muhanzikazi  yakomeje avuga ko n’ubwo abantu bakunze kuvuga ko mu Rwanda hari abakobwa beza cyane we ngo abona hari n’abasore beza, yagize ati “Abantu bakunda kuvuga ko mu Rwanda haba abakobwa beza, njye inshuro zose naje mu Rwanda nagiye mbona ko hari n’abasore beza

Chaka Chaka agaruka ku mateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, ’ yavuze uko yiboneye ibyabaye mu Rwanda n’amaso ye bikirangira, imirambo hirya no hino igihugu cyarashengabaye. Yongeraho ko Jenoside ikirangira yageze mu Rwanda yabonye abishwe bazizwa ubwoko bwabo kugeza no ku bari bahungiye mu nsengero bakicirwayo.

Yvonne Chaka Chaka w’imyaka 53, bakunda kwita “Princess of Africa”  uyu munsi ngo arashima ko u Rwanda ari igihugu kitakirangwamo gushingira ku bwoko ahubwo abantu bose bitwa abanyarwanda “Nta muhutu nta n’umututsi”, Yashimye cyane uruhare rwa Perezida Kagame Paul mu kubaka u Rwanda kugera aho rugeze ubu ndetse akaba arina we ayoboye Umuryango w’Ubumwe bwa Africa.

Aha yagize ati “Perezida Kagame mbona akwiye kuyobora u Rwanda kugeza abanyarwanda ubwabo bamwisabiye kurekera aho kuko ari umuyobozi mwiza.

Chaka Chaka waririmbye indirimbo zakunzwe cyane mu myaka yashize  nka;  “I’m burning up”, “Motherland”, ‘Thank you Mr DJ” na “Umqomboti’” yanavuze ko iki gitaramo ari buririmbemo uyu munsi nubwo hari abibwira ko ashaje ariko ngo agifite imbaraga nk’iz’ab’imyaka 20, ngo araririmbira abakizamo ababyinire akore byose abashimishe gusa ngo aranaha urugero abakiri bato nk’umuntu w’inararibonye kandi wamamaye, umunyabigwi.

KNC avuga ko agiye gukora umuziki mu buryo bushya
Chaka Chaka mu kiganiro n’itangazamakuru
Uhereye ibumoso Yvonne Chaka Chaka, Remmy Rubega, KNC n’umujyanama wa Chaka Chaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger