AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravan yakoreye igitaramo mu Bufaransa anashyikirizwa igihembo cya Prix Decouvertes RFI 2018 (Amafoto+Video)

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019 ni bwo Umuhanzi w’umunyarwanda, Burabyo Yvan [Yvan Buravan] yataramiye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa akaba ari igitaramo cyanyuraga mu buryo bwa LIVE ku rukuta rwa Facebook ya Prix Decouvertes ndetse no kuri Youtube.

Muri iki gitaramo ni.naho Yvan Buravan yashyikirijwe igihembo cya Prix Decouvertes 2018 aherutse kwegukana, akaba ari igihembo gitangwa na Radio mpuzamahanga y;’Abafaransa (RFI).

Uyu musore w’imyaka 23 yakoreye igitaramo imbere y’Abafaransa n’Abanyarwanda, batuye mu mujyi wa Paris barimo Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, Nirere Shanel, Ben Kayiranga n’abandi.

Mu ijambo rye rigufi Buravan yavuze ko yishimiye kwakira iki gihembo cyamugize umuhanzi mpuzamahanga. Ati “Ndasubira mu Rwanda nabaye umuhanzi mpuzamahanga.”

Mbere yo kumushyikiriza iki gihembo, umuyobozi wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, Cecile Magie, yavuze ko mu mwaka wa 2018 bishimiye ko iki gihembo gihabwa umuhanzi ukiri muto nka Buravan, bikaba bishimangira intego yabo yo kuvumbura impano nshya.

Irushanwa rya Prix Decouvertes ryatangiye mu mwaka wa 1981 aho ryagiye ryegukanwa n’abahanzi banyuranye barimo; Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Amadou et Mariam (Mali), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Soul Bang’s (Guinée), M’Bouillé Koité (Mali) na Yvan Buravan (Rwanda) waryegukanye mu mwaka ushize wa 2018.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ubusanzwe agenerwa ibihumbi 10 by’amayero bivuze arengaho gato miliyoni icumi z’amanyarwanda. Nyuma y’aya mafaranga umuhanzi wegukanye igihembo cya Prix Decouvertes agenerwa ibihembo birimo gutegurirwa ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika (Ibi uko ari 12 yamaze kubikora mu minsi ishize) akanakora igitaramo mu mujyi wa Paris aho ashyikiririzwa igihembo nyamukuru.

Bitewe n’uko ari igihembo cyashyizweho kugira ngo hashakishwe impano nshya mu muziki wa Afurika umuhanzi wegukanye iki gihembo ntabwo yemererwa kongera kwitabira kuko aba agomba guharira abasigaye nabo ngo bagerageze amahirwe yabo.

Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo “Oya”, “Bindimo”, “Si Belle”, “Malaika”, “Feel It” itarasohoka n’izindi zitandukanye kandi abari aho bagaragaje ko bazizi kuko bamufashaga kuririmba.

Yvan Buravan iki gihembo yahawe yacyegukanye tariki 8 Ugushyingo 2018,
Kwiyandikisha bizarangira tariki 30 Kamena 2019
Mbere gato y’igitaramo Yvan Buravan yabanje kugirana ibiganiro na RFI
Buravan yanakoze ibitaramo mu bihugu 12. Tariki 20 Gashyantare yahereye muri Mali, asoreza mu mujyi wa Luanda muri Angola tariki 23 Werurwe 2019.

REBA HANO IGITARAMO CYA YVAN BURAVAN MU BUFARANSA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger