Yvan Buravan yagarutse ku cyubahiro u Rwanda rufite mu mahanga rukesha Perezida Kagame
Burabyo Yvan [Yvan Buravan], yagarutse mu Rwanda nyuma y’ibitaramo bizenguruka Afurika yari amaze mo iminsi isaga ukwezi n’icyumweru kimwe, avuga ko aho yanyuze hose yatewe ishema no kwitwa umunyarwanda.
Buravan yataramiye mu bihugu cumi na bibiri binyuranye bya Afurika ,akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe urugwiro n’abakunzi be ndetse n’imbaga y’abanyamakuru bari baje kumubaza ibyurwo rugendo yari amazemo iminsi.
Agaruka ku rugendo amazemo iminsi mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru yasoje ashimira Perezida Kagame wazamuye izina ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga. Aho uyu muhanzi we ubwe yavuze ko ahenshi yajyaga wasangaga bamubaza aho avuye yabasubiza ko avuye mu Rwanda bati “ Eeeehhhh kwa Perezida Kagame,…
“Ikintu ntashobora kureka kuvuga ni ugushimira u Rwanda muri rusange ariko by’umwihariko Perezida Kagame, nageraga ahantu nkaba mfite ishema ryo kuvuga ko ndi Umunyarwanda, bakavuga bati Paul Kagame, ntibavuge izina gusa ahubwo bakemeza ko tumeze neza. Nkavuga nti rero dukwiye kumufasha mu nzego turimo inzira baraziduciriye.”
Agaruka ku bunararibonye akuye muri ibi bitaramo yavuze ko hari byinshi yigiye muri uru rugendo nk’umuhanzi, yagize ati “Dusanzwe dukora umuziki cyangwa se ibitaramo ariko navuga ko byari ubwa mbere nkoze ibitaramo nka biriya, aho hagati y’igitaramo n’ikindi habaga harimo iminsi itatu cyangwa ibiri cyangwa se umunsi umwe nkagikora n’ejo nkakora ikindi”.
Muri Guinée équatoriale uyu muhanzi niho igitaramo cye cyitabiriwe ku kigero cyo hasi ndetse yavuze ko anagera muri iki gihugu na mbere y’igitaramo nta bantu benshi yahabonye.
Ibi bitaramo byatangiriye muri Mali mu mujyi wa Bamako tariki 20 Gashyantare 2019 abisoreza muri Angola i Luanda tariki 23 Werurwe 2019. yanyuze mu bihugu bitandukanye birimo Benin mu mujyi wa Cotonou, Togo aho yataramiye mu mujyi wa Lome,Tchad mu mujyi wa N’djamena,Niger mu mujyi wa Niamey, Congo Brazaville, Guinee Equatorial,Djibouti, Madagascar, Gabon,Sao Tome.
Ibi bitaramo byose abikesha igihembo aherutse gutsindira mu irushanwa rya Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) igihembo cyiswe Prix Découvertes.
Yvan Buravan yaje mu Rwanda kubera ko ibihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 byegereje, azasubira mu bitaramo ku wa 16 Mata aho azakorera igitaramo i Paris, aho azava ajya muri Côte d’Ivoire mu bindi bitaramo bibiri.