Yvan Buravan mu icumi bahatanira ibihembo bya Prix Decouvertes
Burabyo Yvan cyangwa se Yvan Buravan umwe mubahanzi nyarwanda bahatanira ibihembo bya ‘Prix Decouvertes’ bitegurwa na Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI.
Yvan Buravan nyuma yo kwibona kuri uru rutonde rw’ibi bihembo bigiye gutwangwa ku nshuro ya 38 yasabye abakunzi be n’abanyarwanda kumutora kuko bitari ishema rye ahubwo ari iry’igihugu , abasaba gukora ibishoboka ngo iki gihembo gitahe mu Rwanda.
“Banyarwanda banyarwanda kazi, kuri iyi nshuro reka iki gihembo gitahe mu rwanda! ni Ishema ku gihugu cyacu kandi tubifitiye ubushobozi. jya kuri website ” prixdecouverte.com ” nuko ubashe kuntora…maze tubereke uko tubigenza”
Buravan we n’abandi bahanzi bataniye ibi bihembo bagiye kuri uru rutonde nyuma y’uko biyandikishije bakanatanga ibihangano byabo. Urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nzeli 2018.
Ibi bihembo bya Prix Decouvertes bizatangwa tariki 8 Ugushyingo 2018, Yvan Buravan ahatanye n’abandi bahanzi bo kumugabane wa Afurika barimo Azaya (Guinée), Barakina (Niger), Biz Ice (Congo), Gasha (Cameroun), Geraldo (Haïti), Iyenga (RD Congo), Maabo (Sénégal), OMG (Sénégal) na Ozane (Togo).
Prix Decouvertes ni ibihembo bigenerwa umuhanzi w’umunyafurika uba wahize abandi. Buravan siwe muhanzi wenyine w’umunyarwanda ugiye muri ibi bihembo dore ko Mani Martin yabyitabiriye mu mwaka wa 2013 ndetse na The Ben.
Ubu watangira gutora umuhanzi unyuze binyuze ku rubuga rw’iyi radiyo(Website). Iki gihembo giheruka kwegukanwa n’umunya-Mali, M’Bouillé Koité, aho ubashije gutsinda ahebwa ibihumbi 10 by’amayero n’ibindi.
WABASHA GUTORA YVAN BURAVAN UNYUZE AHA …..