AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravan ari i Kinshasa aho yitabiriye iserukiramuco rya ‘Red One Festival’ (+AMAFOTO)

Yvan Buravan yaraye mu Mujyi wa Kinshasa aho yitabiriye iserukiramuco ryiswe Red One Festival, iserukiramuco ahuriramo  n’Umunye-Congo Ya Levis bakunze kwita El Maya Love wamamaye mu ndirimbo yitwa “Katchua” .

Ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2019, Yvan Buravan n’itsinda rye rimucurangira bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yvan Buravan byitezwe ko azaririmba muri iri serukiramuco ku wa 13 Nyakanga 2019 muri Halle de la Gombe i Kinshasa.

Ya Levis umuhanzi w’icyamamare ufite inkomoko muri RDC wibera mu Bufaransa aza yitabiroiye iri serukiramuco gusa yari amaze iminsi akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali akazaririmbira umunsi umwe na Yvan Buravan muri iri serukiramuco.

Buravan yagiye ku butumire bwa Institut Français Kinshasa yamubonyemo ubushobozi, ikifuza ko yaba umwe mu bahanzi bazaririmbira abazitabira iri serukiramuco rikomeye.

Ni ku nshuro ya kabiri Buravan aririmbiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nyuma y’Iserukiramuco rya Amani Festival yitabiriye muri Gashyantare, yanaherukaga  gukora ibitaramo byabereye mu bihugu 12 bya Afurika n’icyo yakoreye mu Bufaransa nk’igihembo cy’uko yatsinze irushanwa rya Prix découvertes RFI 2018.

Buravan arahurira ku rubyiniro na Ya Levis
Buravan n’abacuranzi be bageze i Kinshasa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger