AmakuruImyidagaduro

Yvan Buravan abafitiye “Inkuru” indirimbo ya mbere ya 2019 (+Video)

Burabyo Yvan Buravan ubarizwa muri ‘Label’ ya ‘New Level’ yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise “Inkuru” ikaba iya mbere muri uyu mwaka wa 2019 ivuga ku nkuru afitiye abakunzi b’umuziki we.

Mu ndirimbo nshya yise “Inkuru”  Buravan yishyize mu mwanya w’umusore wamenyanye n’umukobwa ari ubushuti busanzwe ariko muri we yifuza ko ibyabo byagera kure. Amutaka avuga ko yari ‘nk’ikirere cy’ijoro cyuje umucyo sinamenyaga icyo antekerezaho’.

Buravan avuga ko ariyo ndirimbo ya mbere akoze avuga ku nkuru.

 “Inkuru…Indirimbo yanjye ya mbere muri 2019 nyuma ya Love Lab, inkuru ya mbere ya YB (Yvan Buravan) kuva muri 2015 umwaka yatangiriyeho umuziki.”

Iyi ndirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 14’,  mu buryo bw’amajwi yatunganyirijwe muri The Sound na Bob Pro, amashusho yo atunganywa na Meddy Saleh.

Buravan ari mu bahanzi bahiriwe mu mwaka wa 2018 harimo kuba yaramuritse Album ye ya mbere yise ‘Love Lab’, hamwe no kwegukana irushanwa rya Prix Decouverte ritegurwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ya RFI.

Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi ashyize hanze kuva yamurika album ya mbere yise ‘The Love Lab’. Mu Ukwakira 2018

Iyi ndirimbo wayireba ukanayumva unyuze  hano

Twitter
WhatsApp
FbMessenger