AmakuruAmakuru ashushye

Yvan Bravan agiye gukorera ibitaramo mu bihugu 12 by’Afurika

Umuhanzi Yvan Bravan uherutse kwegukana igihembo gikomeye cya ‘Prix Decouverte’ yatwaye mu 2018, agiye gkorera ibitaramo bitandukanye mu bihugu 12 by’Afurika bizamufasha kumenyekanisha impano ye yo kuririmba no guteza imbere umuziki we.

Uyu musore yegukanye iki gihembo gitegurwa  na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ku wa 8 Ugushyingo 2018.

Mu bihembo yahawe harimo urugendo rw’ibitaramo bikomeye agomba gukora azenguruka Afurika, amayero ibihumbi icumi[10,000 euros] kongeraho n’igitaramo kiruta ibindi azakorera mu Mujyi wa Paris.

Urugendo rw’ibitaramo bya Buravan muri Afurika bizatangira ku itariki ya 20 Gashyantare i Bamako muri Mali, azahava ajye i Cotonou muri Benin ku wa 22 Gashyantare, i Lome muri Togo ku wa 23 Gashyantare, i Ndjamena muri Tchad ku wa 27 Gashyantare, i Niamey muri Niger ku wa 2 Werurwe, muri Congo Brazzaville ku wa 6 Werurwe, i Malabo muri Equatorial Guinea ku wa 9 Werurwe, muri Djibouti ku 12 Werurwe 2019.

Nava muri Djibouti, Buravan azahita ajya muri Madagascar i Tananarive ku wa 15 Werurwe, akomereze i Libreville muri Gabon ku wa 20 Werurwe, ahave ajye mu kirwa cya São Tomé et Príncipe ku wa 22 Werurwe azasoreze i Luanda ku itariki ya 23 Werurwe 2019.

Iri rushanwa rimaze gutsindirwa n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu myaka rimaze kuba, ryatwawe na Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire),Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée).

Ubu hiyongereyeho Buravan wo mu Rwanda. Ni we wa mbere ukoze aya mateka ukomoka mu Rwanda mu myaka irushanwa rimaze riba.

Mu mwaka wa 2013 Mani Martin wo mu Rwanda yararyitabiriye ariko ntiyabasha gutsinda. Mu 2016 nabwo u Rwanda rwaserukiwe na The Ben n’umuraperi Angel Mutoni ariko ntibabasha gutsinda.

Prix Découvertes RFI itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

Yvan Buravan, yamenyekanye cyane mu njyana ya RnB akavangamo na Pop. Ni umwe mu bahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika.

Yvan Bravan agiye gukora ibitaramo bitandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger