Young Grace yavuze ku gakabutura yari yambaye akazirikisha irasi y’inkweto mu gitaramo cy’i Rubavu
Umuraperikazi Abayizera Grace uzwi ku zina rya Young Grace yagiye gutaramira i Rubavu yambaye ku buryo butandukanye n’ubwo yari asanzwe yambara kuko ubundi yambaraga nk’abaraperi.
Ku wa gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018 ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byari byakomereje i Rubavu, iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Nengo hafi y’ikiyaga cya Kivu hakaba hafi ya Tamu Tamu aho abantu bakunze gusohokera.
Kuba iki gitaramo cyari kiri hafi y’ikiyaga cya Kivu ngo nibyo byatumye Young Grace ajya ku rubyiniro yambaye agakabutura gato cyane, ahajya umukandara Young Grace yari yashyizemo agashumi k’inkweto (Race).
Young Grace ubwo yari avuye ku rubyiniro yaganiriye n’itangazamakuru atangaza byinshi ku myambarire ye yari yajyanye i Rubavu ndetse anavuga uko yabonye ab’i Rubavu bamwakiriye dore ko yari ari gutaramira imbere y’ababyeyi be, abo bavukana , abo biganye ndetse n’abo bakuranye.
Abajijwe ku myambarire yagize ati:”Turi mu mpeshyi ikindi turi ku mazi ntabwo naza nambaye imyenda minini ku mazi ntabwo bibaho urabona ko twacurangiye ku mucanga ugomba rero gushyiramo imiyaga.”
Avuga ku gakabutura yafungishije rasi y’inkweto, Young Grace yagize ati:” Yeah iyi ni Swaga za Young Grace , ibi nibyo bigezweho, murabizi ko iteka mporana udushya, aka ni agashya k’i Gisenyi ku mucanga ku mazi.”
Akiganira n’itangazamakuru, Young Grace yatangaje ko imbaraga nyinshi yakoreshaga hari byinshi zavagaho; kimwe ngo ni ukuba yuburaga amaso akabona umuryango we ndetse n’amagambo yihariye ababyeyi be bamubwiye mbere yuko ava mu rugo ngo yerekeze kuri Hoteli ahari hari bagenzi be bahataniye igikombe.
Young Grace ati:” Nishimiye kuririmbira mu rugo nkumuntu uje kubereka ibyo nagezeho nishimiye kubona ndirimbira urungano rwanjye abana twakuranye abana twiganye mama na papa wanjye bari bahari iyo navugaga amaboko hejuru nkabona mama na papa bashyize hejuru numvaga ngize imbaraga nyinshi cyane.”
Nyuma y’iki gitaramo cy’i Rubavu, Final ya PGGSS8 itegerejwe mu mujyi wa Kigali nyuma y’ibyumweru bibiri aho hazahembwa umuhanzi wabaye uwa mbere n’uwatowe n’abafana benshi binyuze mu mifuniko ya Primus.
Kanda hano wumve uko abivuga