Young Grace yavuze icyamuteye kuvuga ko Bahati wo muri Just family akunda inzoga no kurya Bango
Umuraperi Young Grace aherutse kuvuga ko kuba yaravuze ko Bahati agomba kugabanya Bango n’inzoga atari akomeje n’ubwo abantu baje kubiremereza gusa ariko ku rundi ruhande Bahati akavuga ko Young Grace yahubutse. Bango ni ugusambana nta gakingirizo.
Ubwo ibitaramo bya Primus Guma Guma byatangiraga , Bahati uririmba mu itsinda rya Just family yafashwe n’indwara y’umutima ajya mu bitaro , ngo hari ibyo abaganga bari bamusabye kureka cyangwa gukora kugirango amererwe neza, gusa na Young Grace hari inama yamugiriye.
Ubwo bahati yari abajijwe icyo umuganga yamubujije kugirango akire vuba, yavuze ko yamubujije kurya umunyu, kunywa inzoga no kurya ibiryo birimo amavuta. Ubwo yasubizaga, iruhande rwe hari Young Grace ndetse hari ubwo yacishagamo akamwunganira mu gusubiza, umunyamakuru yahize abaza uyu muhanzikazi niba hari inama yaha mugenzi we.
Asubiza Young Grace yavuze ko yamuasaba ari uguhagarika kunywa inzoga kuko arazinywa cyane peeee, ikindi yamusabye ni ukureka kurya Bango.
Avugana n’itangazamakuru , Bahati yavuze ko Young Grace yahubutse akamushinja ubusambanyi n’ubusinzi kandi nyamara batari basangira nubwo yemeye ko yisomera kuri ka manyinya.
Kuri Young Grace, ngo yabivuze yikinira ntabwo yari akomeje , yagize ati :” Oya mbivuga byari imikino (blage), barabizi turaganira cyane dutera blage cyane , ntabwo nigeze mbivuga nkomeje kuko ntabwo mbana nawe sinzi n’uko akina gahunda ze (deal ze), n’ababonye Video ntabwo ari ibintu byari byateguwe byari blage , Inzoga zo arazinywa ariko sinzi niba arya izo Bango kuko ntitubana.”
Abajijwe uburyo bazamwakira i Rubavu yavuze ko adashaka no kubitekereza kuko bizaba birenze cyane , baranyiteguye nk’umwana wabo barashaka kwerekana urukundo bamfitiye.
Uyu muhanzikazi yakomeje avuga ko ubwo azaba agiye gutaramira i Rubavu, mama we azaba ahari yaje kumushigikira yambaye umupira wa Young Grace , uretse no kuba amushigikira mu buzima bwa buri munsi, ngo iyo agiye kujya ku rubyiniro mama we amwoherereza ubutumwa bumutera imbaraga.
I Huye, mama we yamwoherereje ubutumwa bumubwira ngo :”Amahirwe masa mukobwa wanjye urashoboye.”