AmakuruImyidagaduro

Young Grace yasabwe n’umukunzi we kuzamubera umugore. (+AMAFOTO)

Umuraperi kazi Young Grace ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuruye y’amavuko  yatunguwe n’umusore bakundana ubwo yafataga umwanzuro akamusaba ko yazamubera umugore,  igikorwa benshi basigaye bita gutera ivi.

Ibi birori byabereye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Nyakabanda, muri ibi birori byabaye mu masaha akuze Umukunzi wa Young Grace benshi bita Pique yaje gutungurana muri ibyo birori akora igikorwa kitari kitezwe cyo gusaba Young Grace ko yazamubera umufasha.

Young Grace nawe ntiyajuyaje nti yigeze azuyaza mu kwemerera umukunzi we Uwishimwe Pacifique  kuko yahise atega urutoki umusore amwambika  impeta.

Ibya urukundo rwa Young Grace n’uyu mukunzi we byatangiye  kumenyekana mu mpera za Gicurasi, ubwo uyu muhanzi yari mu irushanwa rya Primus Guma Guma yari iri kuba ku nshuro ya 8.

Uyu musore uzwi kukazina ka Piqué  wa mbitse impeta y’urukundo n’umukunzi we   Abayizera Marie Grace (Young Grace)  akina muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Uyu mukunzi wa Young Grace amufasha gukata umugati w’Isabukuru ye

Byari ibyishimo kuri Young Grace n’umukunzi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger