AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Young Grace kwifotoza yambaye umwenda wa SKOL kandi ari muri Primus Guma Guma byamushyize mu kaga

Young Grace, umuhanzi akaba n’umuraperi kuri ubu ngubu uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari mu kaga gakomeye nyuma yo kwifotoza yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports wamamaza Skol maze amafoto akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga ze kuri ubu hari amakuru avuga ko bamukase umushahara ndetse ko bari no kwiga ku cyabimuteye.

Amakuru dufite kuri ubu aravuga ko ibyo yakoze bitashimishije impande zombi arizo (BRALIRWA na EAP) zitegura irushanwa PGGSS uyu muhanzi arimo  ariko ngo haje gufatwa umwanzuro ko bamubabarira ariko agakatwa ukwezi kumwe ku mushahara abari mu irushanwa bagenerwa.

Aya mafaranga  angana na miliyoni imwe y’ Amanyarwanda ahabwa buri muhanzi muri PGGSS,Young Grace ashobora gukatwaho ukwezi kumwe ubwo yabazwaga n’ikinyamakuru Umuseke yagishubije ko atunguwe no kuba bazi aya makuru aha akaba yagize ati: “….. Sha ni ibintu birebire rwose byabaye ariko sinabona uko mbigusobanurira kuri telephone.

Joseph Mushyoma umuyobozi wa East African Promoters (EAP) itegura PGGSS yirinze kuvuga byinshi ku bihano bivugwa ko byahawe Young Grace,aha akaba yabwiye iki kinyamakuru kandi ko hari gukurikirana impamvu yatumye Young Grace akora ibi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger