Young Africans yabaye ikipe ya gatatu itangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup
Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, na yo yatangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kubera hano mu Rwanda, nyuma ya Simba SC na Aigle Noir yo mu gihugu cy’Uburundi.
Iyi kipe yemeje aya makuru mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwayihaye ubutumire bwo kwitabira iri rushanwa.
Mu ibaruwa ubuyobozi Yanga bwandikiye CECAFA, bwagaragaje ko butazitabira kubera impamvu zitandukanye. Impamvu ya mbere Young Africans yagaragaje, ngo ifite abakinnyin benshi bari gusoza amasezerano, abasigaye bakaba barahawe ikiruhuko mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha.
Young Africans yagaragaje kandi ko bamwe mu bakinnyi bayo n’abatoza bari kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri, bityo bikaba bitatuma baboneka.
Mu gihe Yanga na Simba SC zombi zatangaje ko zitazitabira CECAFA kandi ari zo zari zitwaye neza muri shampiyona ya Tanzania mu mwaka w’imikino ushize, bisobanuye ko iki gihugu gishobora guhagararirwa na Azam FC. Cyakora cyo iyi kipe na yo ishobora gutangaza ko na yo itazitabira, bijyanye n’uko igomba guhagararira Tanzania mu mikino ya CAF Confederations Cup.
CECAFA Kagame Cup ya 2019 iteganyijwe kubera hano mu Rwanda kuva ku wa 07 kugeza ku wa 21 Nyakanga. Ni irushanwa ryanatumiwemo andi makipe nka Zesco United yo muri Zambia, AS Vita Club na Daring Club Motema Pembe (DCMP ) zo muri Congo Kinshasa; gusa ntiziratangaza niba zizitabira.