Yiyogoshesha kuri Miliyoni 20 Frw, afite imodoka 7000: Menya Ubuzima butangaje bwa Sultan wa Brunei uheruka i Kigali
Ni nde utifuza gukira kugera ku rwego rwo gutunga inzu ifite ibyumba 1700, imodoka 7000, kwiyogoshesha umusatsi ku bihumbi 20$?
Mu gihe benshi mu batuye Isi babona ibi nk’inzozi nibwo buzima bwa buri munsi bw’Umwami wa Brunei akaba na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III uherutse kugenderera u Rwanda.
Yamenyekanye muri Politike y’Isi nka Hassanal Bolkiah ariko amazina yiswe n’ababyeyi ni Kebawah Duli Yang Maha Mulia Paduka Seri Baginda Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah ibni Al-Marhum Sultan Haji Omar ‘Ali Saifuddien Sa’adul Khairi Waddien, Sultan dan Yang Di-Pertuan Negara Brunei Darussalam.
Benshi iyo bashyenga bavuga ko ari we muntu kuri iyi Si ya Rurema ufite amazina maremare kuko agizwe n’inyuguti n’inyajwi 75.
Uyu mugabo w’imyaka 75 yabonye izuba kuwa 15 Nyakanga mu 1946, akaba umuhungu wa Sultan Omar Ali Saifuddien III, umugabo watwaye Ubwami bwa Brunei kuva mu 1950 kugeza mu 1967, ubwo yeguriraga ingoma uyu muhungu we.
Bolkiah afite abavandimwe icyenda barimo abahungu batatu n’abakobwa batandatu ariko niwe se yatoranyije nk’ugomba kuzamusimbura akiri muto.
Kuva mu bwana bwe, Hassanal Bolkiah yari yarashakiwe umwarimu uzajya umwigirishiriza mu rugo. Nyuma yo gukura nibwo se yamwemereye kuba yajya kwiga hanze. Yize muri ‘Victoria Institution’ iherereye i Kuala Lumpur muri Malaysia nyuma amashuri ye ayakomereza mu ishuri rya Gisirikare mu Bwongereza rya ‘Royal Military Academy Sandhurst’.
Nyuma yo kwegura kwa se mu 1967, Hassanal Bolkiah yahise amusimbura ku butegetsi, yimikwa ku mugaragaro kuwa 1 Kanama 1968.
Kugeza uyu munsi Hassanal Bolkiah afatwa nk’umwe mu bayobozi bakize ku Isi ndetse mu 1988 Forbes yatangaje ko ariwe wari umukire wa mbere ku Isi. Umutungo w’uyu mugabo ubarirwa muri miliyari 30$.
Ubutunzi bwinshi bwa Hassanal Bolkiah abukomora ku bucuruzi bwa peteroli na gaz umuryango we wakoze kuva mu myaka yo hambere kugeza n’uyu munsi cyane ko Brunei iza mu bihugu bitanu bya mbere byo muri Aziya y’Amajyepfo bicuruza ibikomoka kuri Peteroli byinshi.
Nubwo Hassanal Bolkiah afite amafaranga menshi ari no mu bazi kuyarya no kwibeshaho neza. Uyu Mwami wa 29 wa Brunei afite imodoka 7000 zirimo Rolls Royce 500, Ferraris 300. Bibarwa ko imodoka zose atunze zifite agaciro k’arenga miliyari 5$, cyane ko hari n’izifite ibikoresho bikoze muri zahabu.
Uyu mugabo ntagarukira ku gukunda imodoka gusa, ahubwo yanihebeye ibijyanye n’indege. Afite izo mu bwoko butandukanye nka Boeing 747-400, Boeing 767-200, Airbus A340-200 ndetse na Boeing 747-430 ari nayo yagenzemo ajya i Kigali.
Iyi Boeing 747-430, Hassanal Bolkiah yayiguze na Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere yo mu Budage ya Lufthansa. Amakuru dukesha Forbes avuga ko yayiguze miliyoni 100$ ariko ayishoramo izindi miliyoni 120$ kugira ngo ishyirwemo ibindi byangombwa byose yari akeneye.
Imirimo yo kuvugurura iyi ndege yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongerwamo ubwogero bugezweho, ibyumba byo kuraramo, ibikoni, uruganiriro, ibyumba by’inama n’ibindi. Ibyinshi mu bikoresho biba muri iyi ndege bikozwe muri Zahabu.
Kimwe mu bintu abantu benshi badapfa kumva ni uburyo umuntu ashobora kwishyura umwogosha ibihumbi 20$ kandi akiyogoshesha nka gatatu mu kwezi. Kuri Hassanal Bolkiah ibyo ni ibisanzwe.
Ubwo yigaga mu Bwongereza ibijyanye na gisirikare nibwo Hassanal Bolkiah yamenyanye n’umwogoshi wo muri iki gihugu mu Mujyi wa Londres ndetse akunda uko amwogosha.
Uyu mubano we n’uyu mwogoshi wakomeje kubaho na nyuma y’uko yimye ingoma kugeza n’aho uyu munsi iyo Hassanal Bolkiah ashaka kwiyogoshesha yohereza indege mu Bwongereza ikajya kuzana uyu mugabo.
Uyu mwogoshi kuri ubu ukorera Dorchester Hotel, Hassanal Bolkiah amwishyura ibihumbi 20$ ni ukuvuga asaga miliyoni 20Frw ukongeraho n’igiciro cyo kumugeza muri Brunei kibarirwa 12 000$. Nibura mu kwezi uyu mwogoshi ashobora guhamagarwa inshuro eshatu cyangwa enye.
Ikindi gitangaza abantu kuri Hassanal Bolkiah ni inzu abamo. Iyi ngoro izwi ku izina rya ‘Istana Nurul Iman’ yubatse ku buso bwa metero kare 200,000. Igizwe n’ibyumba birenga 1700, ubwogero 257, ibyumba byo guparikamo imodoka n’aho zikorerwa 110 ikaba igeretse inshuro 17.
Imirimo yo kubaka iyi ngoro yarangiye mu 1984 itwaye miliyari 1,5 z’amadolari.
Indi nkuru itazibagirana mu mateka y’uyu mugabo ni uburyo mu 1996 ubwo yuzuzaga imyaka 50 yakoresheje arenga miliyoni 27$ mu byumweru bibiri yizihiza iyi sabukuru.
Muri aka kayabo harimo miliyoni 16$ yishyuye Michael Jackson wari wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akajya muri Brunei kwifatanya n’uyu mwami muri ibi birori ndetse no kumutaramira.
Mu baherekeje uyu Mwami mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda harimo n’umuhungu we, Igikomangoma Abdul Mateen.
Uyu muhungu ni umwe mu bantu benshi baha amahirwe yo kuzasimbura se cyane ko bisa n’aho yamaze gutegurwa bitewe n’amashuri akomeye ya gisirikare yanyuzemo, uyu munsi akaba ari umwe mu nzobere mu gutwara kajugujugu mu gisirikare cya Brunei.
IGIHE