AmakuruIyobokamana

Yishwe urw’agashinyaguro azira kuva muri Islam akayoboka idini rya gikirisitu

Umusore wo mu gihugu cya Misiri yishwe urw’agashinyaguro n’abo mu muryango we azira ko yavuye mu idini ya Islam akayoboka idini rya gikirisitu, hanyuma akabitangaza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore wishwe ku wa Gatatu w’icyumweru gishze azira imyemerere ubusanzwe akibarizwa mu idini ya Islam yitwaga Hussein Mohammed, nyuma ahinduye idini yitwa George nk’uko yari yabitangaje ku rubuga rwa Facebook akabiherekeresha amafoto menshi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post ivuga ko nyuma y’uko umuryango w’uyu musore ubonye ibyo yatangaje ku rukuta rwe rwa facebook, ngo wahise ukoresha uko ushoboye ushaka uburyo bwo kumwikiza.

Igihugu cya Misiri kiri mu bihugu bikunze kumvikanamo ubwicanyi bukorerwa abagendera ku myemerere ya gikirisitu cyane ko umubare munini w’abagituye ugizwe n’abayoboke b’idini ya Islam.

Mu bicwa bazira imyemerere yabo abenshi usanga ari abahoze mu idini ya Islam bakaza guhindura bakajya mu madini ya gikirisitu, ibintu bidashimisha abagendera ku mahame y’idini ya Islam muri iki gihugu.

Perezida wa Misiri el-Sisi aherutse kwihanangiriza abakomeje kwibazira ikiremwamuntu bamuziza imyemerere ye, ashimangira ko hagiye gukazwa umutekano w’abo mu madini ya gikirisitu ndetse anizeza abakirisitu n’amatorero yabo ko agiye kubona umutekano n’umudendezo mu gihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger