Amakuru

Yishwe azira gukundana n’umukobwa uvuka mu muryango ukize kandi we ari umukene

Abantu batandatu baturuka mu majyepfo y’ubuhinde nibo bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko , kubera kwica umusore bamuziza gutwara umugeni wo mu muryango uruta uwe.

Uwo mugabo wishwe  avuka mu muryango bita Dalit, ari nawo bafata ko uri hasi mu miryango yose y’Abahindi. Ubusanzwe mu gihugu cy’ubuhinde , abakire barasabirana ndetse n’abakene bikaba uko, biba ari agahomamunwa iyo umuntu uturuka mu muryango w’abakire ashakanye n’uwo mubakene. Abantu bibaza aho bahuriye bikabayobera doreko abakene batemerewe no kugendana n’abakire muri iki gihugu.

Uyu mugabo yishwe mu 2016 , yapfuye urupfu rw’agashinyaguro kuko  yatemewe mu muhanda abantu bose  babona, abamwishe barimo na se w’umukobwa bavuga ko bamuzizaga kubakuraho icyubahiro bari basanganwe nk’abakire nyine.

Mu myanzuro y’urukiko Umucamanza wo mu ntara ya Tamil Nadu, yahaye abamwishe agihano cyo gupfa , dore ko muri iki gihugu hakiriyo igihano cyo gupfa k’umuntu wakoze ibyaha bikomeye.

Amashusho yafashwe n’ibyuma bifotora mu rwego rw’umutekano CCTV yanyujijwe kuri televiziyo zo mu Buhinde yerekana uwo mukobwa n’umuhungu bari gutembera mu muhanda

Iki gikorwa cyo gutemagura uyu musore kugeza apfuye byagaragarijwe mu mashusho yafashwe n’ibyuma bifotora mu rwego rw’umutekano CCTV yanyujijwe kuri televiziyo zo mu Buhinde yerekana uwo mukobwa n’umuhungu bari gutembera mu muhanda usanzwe ugendamo abantu benshi mu mujyi witwa Udumalpet mu karere ka Tirupur igihe baterwaga n’abagabo batatu bari bafite intwaro.

Ifoto y’umukobwa wamenyekanye nka Kausalya, upfutse kubera ibikomere ari ku gitanda cye kiriho amaraso mu bitaro, yasakaye mu Buhinde hose akimara guhohoterwa bakamwicira umukunzi.

Uyu mukobwa niwe wakundanaga nuwo musore wishwe, iyi foto yasakaye hose mu Buhinde , uyu musore akimara gupfa doreko n’uyu mukobwa yakomeretse cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger